skol
fortebet

Umugabo ubana n’ubumuga yakoze ubukwe bw’igitangaza bwitabiriwe n’abakomeye muri Uganda [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2022, abantu babarirwa mu magana bateraniye mu mudugudu wa Ruguma, paruwasi ya Kikoni mu Ntara ya Ntungamo,ubwo umujyanama w’inama y’akarere y’abafite ubumuga Bwana Patrick Rwakabare yasezerana n’umukunzi we, Mary Boona.
Aba bakundanye basezeraniye kuri katedrali ya St Mathew, Kyamate nyuma baza kwakira abashyitsi babo mu rugo rwabo i Ruguma.
Mu muhango wayobowe na Bishop wa Diyosezi ya Ankole y’Amajyepfo Musenyeri Rt Rev Nathan Ahimbisibwe, Bwana (...)

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2022, abantu babarirwa mu magana bateraniye mu mudugudu wa Ruguma, paruwasi ya Kikoni mu Ntara ya Ntungamo,ubwo umujyanama w’inama y’akarere y’abafite ubumuga Bwana Patrick Rwakabare yasezerana n’umukunzi we, Mary Boona.

Aba bakundanye basezeraniye kuri katedrali ya St Mathew, Kyamate nyuma baza kwakira abashyitsi babo mu rugo rwabo i Ruguma.

Mu muhango wayobowe na Bishop wa Diyosezi ya Ankole y’Amajyepfo Musenyeri Rt Rev Nathan Ahimbisibwe, Bwana Rwakabare na Mary basezeraniye imbere y’abantu barenga 1000 barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe abafite ubumuga muri Minisiteri y’uburinganire Madamu Hellen Asamoah.

Musenyeri Nathan Ahimbisibwe yagize ati: "Uyu ni Umwanya ukomeye, akanya ko kumva ko Imana ifitiye igisubizo ibintu byose dufite kuri iyi si. Akanya ko kwerekana ko twese tungana imbere yImana.

Imana yaturemye mu buryo bamwe muri twe bumva ko ari ingenzi cyane imbere y’abandi, ariko ikintu cyonyine kidutandukanya ni imitwe yacu.Iyo ufite umutwe, uba ufite byose. Iyo umutwe wawe ukora ureka ibindi bice b’yumubiri ugahitamo. ”

Musenyeri Ahimbisibwe yavuze ko ubumuga butagomba na rimwe kuba urwitwazo rwo kunanirwa gukora ugasabiriza kuko abagerageje gukora, mu byukuri, Imana yashubije amasengesho yabo.

Nyuma y’isaha n’iminota 25 mu rusengero, umuhango w’ubukwe warangiye maze Madamu Asamoah n’inshuti ye Rwakabare narasezererwa ariko Mme Gloria Kamayangi ashyikiriza Bwana Rwakabareakagare hanyuma aba bashakanye basohoka mu rusengero.

Madamu Asamoah yagize ati: "Ni ishema rikomeye kuba muri uyu murimo w’amateka kuko igihugu cyose kizamenya ko ubumuga budasobanuye kudashobora, ko umuntu ufite ubumuga adashyingirwa ahubwo anashyingirwa ndetse no mu rusengero. Rwakabare, uri ishema ryacu. ”

Imbere ya kiliziya, aba bageni bifotoje amafoto menshi bari kumwe na Musenyeri, minisitiri, abanyapolitiki bakomeye, abahagarariye ababana n’ubumuga, abavandimwe n’inshuti.

Imodoka zigera kuri 38 zirimo 5Toyota Harrier Kawundu 5 zatwaye aba bageni n’abashyitsi zinyura mu mujyi wa Ntungamo zivuza amahoni hanyuma benshi bateranira ku mabaraza no ku muhanda kugira ngo babone ibirori.

Mu ijambo rye, umukwe yerekanye ko yabonye urukundo, igihe yabonaga umugore we, ati: "Nagize amahirwe kuba uyu munsi wageze nshobora kuvuga.

Ndashaka kubabwira ko nishimye cyane, atari njye ubwanjye ahubwo ku bw’umugore wanjye n’abana banjye cyane. Kuri ba databukwe n’abavandimwe banjye, ndishimye. Nabonye urukundo ubwo nabonaga umugore wanjye. Ndashaka kubwira umugore wanjye, ntabwo nzagutererana. Ndashimira abantu bamfashije kumurongora ku mugaragaro. ”

Data yapfuye mu 1999, yagiye igihe benshi muri twe batagiraga imiryango, umusimbuye yarapfuye, ndetse n’uwo twashizeho ngo azasimbure papa na we arapfa bampa inshingano zo kuyobora uyu muryango w’abana barenga 20. Kubona umugore byarangoye, byarangoye kwegera ba databukwe bitewe n’uko ngenda, nishimiye ko nabyemerewe. ”

Bwana Rwakabare w’imyaka 48, agenda akambakamba n’amaboko ye kubera ubumuga. Ntajya akoresha akagare mu bihe bisanzwe,akaba ariyo mpamvu yamenyekanye cyane muri Ntungamo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa