skol
Fortebet

Umugabo w’umunyarwanda wari utuye muri America yarasiwe iwe ahita yitaba Imana

Ubuzima   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 21 July 2022

Umugabo witwa Byishimo Kadage bitaga Big wari utuye muri America yarashwe n’umugizi wa nabi amusanze mu rugo iwe.


Inkuru y’rupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu masaha yo k’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki 21 Nyakanga 2022, amakuru avuga ko yarashwe agahita ajyanwa kwa muganga ariko agahita apfa.

Radio /TV Umurage ivuga ko uriya mugabo w’Umunyamulenge yari atuye muri Leta ya Kentucky muri America yarashwe yarasiwe iwe kandi hakaba hari abandi bantu bo mu muryango we.

Umuturanyi we, Mutabazi Etienne, na we uba mu Mujyi wa Lexington aho yari atuye ndetse akaba ari umwe mu bayobozi b’umudugudu hariya, yavuze ko Byishimo Kadage ari Umunyamurenge wo mu muryango w’Abasita, akaba mbere yarabaga muri Leta ya Michigan aza gutura muri Kentucky ndetse ngo yari atarahamara iminsi.

Yavuze ko yari umugabo ubyaye rimwe.

Ati “Ni ikintu cyakanze imitima yacu, imitima yacu irababaye, ni inkuba yakubise mu by’ukuri, ku buryo twese ntacyo twabitekerezagaho, ni ibintu byatugwiririye, turihanganisha abantu bose ba bugufi mu muryango we.”

Byishimo ngo yarashwe agiye kuryamisha umwana, mu masaha ya saa munani z’amanywa.

Mutabazi Etienne uhagaze ku makuru y’ibyabaye, yavuze ko inzego zibishinzwe, zavuze ko Byishimo yarasiwe mu cyumba cye.

Iwe mu rugo ngo yari kumwe n’umugore we, n’umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa ndetse hari n’umwana w’umuturanyi wabo.

Umugore we ngo yumvise igituritse agira ngo ni amashanyarazi ariko agiye kureba asanga ahantu hose hari amaraso umugabo we yarashwe, ngo bahise bamujyanwa kwa muganga ariko ahita apfa.

Yavuze ko umwana we atarashwe, ndetse ngo ntiyakomeretse.

Ati “Nta mbunda yari atunze, yarashwe n’umugizi wa nabi.”

Mutabazi yavuze ko nta kindi yarenzaho ku makuru yatanze kuko hakiri kuba iperereza ku by’urwo rupfu no gushakisha uwarashe Byishimo Kadage.

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za America gikunze kugaragaramo ibikorwa byo kwibasira Abirabura ahanini bikozwe n’Abazungu b’abahezanguni, ndetse gikunze kurangwamo abanyarugomo mu moko yose bakoresha intwaro mu kurasa bagenzi babo ntacyo babaziza.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

IFOTO Y’UMUNSI: Umukobwa wa Perezida Tshisekedi yashimiye se wamufashije...

Umukobwa wa Perezida Tshisekedi witwa Fanny Tshisekedi,yashimiye se wakoze...
14 August 2022 0

Umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Nkurunziza yakoze ubukwe bwitabiriwe...

Umuhungu wa nyakwigendera Petero Nkurunziza wayoboye u Burundi,witwa Kevin...
14 August 2022 0

Umukobwa wa Perezida Tshisekedi yarushinze [AMAFOTO]

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi yashyingiye umwe mu bakobwa be akaba ari...
13 August 2022 0

Dore ibintu by’ingenzi wakora mu guhangana n’akababaro gakabije

Agahinda kenshi gaturuka mu kubura uwawe wakundaga cyane (apfuye), kugira...
10 August 2022 0

Grand P warikoroje kubera gutereta umukobwa munini bidasanzwe aravugwaho...

Umuhanzi ukomoka muri Guinea ufite ubumuga bw’imikurire, Moussa Sandiana...
9 August 2022 0

Kate Bashabe yarakariye itangazamakuru ryamushyingiye Sadio Mane bigakumira...

Umushabitsi akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga,Kate Bashabe yavuze ko...
6 August 2022 0