skol
fortebet

Umugore wabaye icyamamare muri USA yagaragaye atambaye inkweto ari gushaka ibiryo mu kimoteri

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umugore w’icyamamare muri Baywatch, Jeremy Jackson madamu Loni Willison, yagaragaye agenda atambaye inkweto kandi asunika imyenda ye mu mihanda ya Los Angeles.
Uyu wahoze ari umunyamideli umurika imyenda yo kogana, amaze imyaka igera kuri itandatu atagira aho aba.
Willison yafotowe ari gusunika ikigare kiriho imyanda ye,hanyuma ahagararaga ahari ikimoteri rusange muri uyu mujyi w’ubukerarugendo ashakamo ibiryo.
Uyu mugore w’imyaka 38, yigeze kuba icyamamare asohoka ku gifuniko (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umugore w’icyamamare muri Baywatch, Jeremy Jackson madamu Loni Willison, yagaragaye agenda atambaye inkweto kandi asunika imyenda ye mu mihanda ya Los Angeles.

Uyu wahoze ari umunyamideli umurika imyenda yo kogana, amaze imyaka igera kuri itandatu atagira aho aba.

Willison yafotowe ari gusunika ikigare kiriho imyanda ye,hanyuma ahagararaga ahari ikimoteri rusange muri uyu mujyi w’ubukerarugendo ashakamo ibiryo.

Uyu mugore w’imyaka 38, yigeze kuba icyamamare asohoka ku gifuniko cy’ikinyamakuru,ariko ntawamumenya ubu kuko yari yambaye imyenda ishaje kandi agenda mu muhanda nta nkweto.

Willison yagaragaye anywa ikinyobwa cya McDonald ubwo yahagararaga ku kimoteri kugira ngo ashakemo ibyokurya.

Yongeye kuboneka nimugoroba, astumura itabi kandi ashakashaka mu kimoteri ibiryo.

Mu myaka irindwi gusa ishize, uyu mugore yari abayeho mu buzima bw’inzozi bwa Hollywood, yerekana imideli kandi agaragara ku matapi atukura mu birori bitandukanye hamwe n’icyamamare kuri televiziyo, Jeremy Jackson, bashakanye muri 2012.

Ariko nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwenge, yagiye mu bihe bikomeye kandi mu myaka itandatu ishize myabage i Venice mu buzima bubi cyane kugera naho abura aho aba.

Willison yabonetse bwa mbere ku mihanda mu myaka ibiri ishize, mu Kwakira 2020, akaba yarabuze aho kuba kuva muri 2016.

Loni yashakanye na Jeremy kuva muri 2012 kugeza igihe batandukaniye muri 2014. Yigeze gushinja uyu mukinnyi wa Filimi gushaka kumuniga nyuma y’umujinya ukabije.

Yahoze ari icyamamare none ari gutoragura imyanda

Ibitekerezo

  • Isi ntisakaye ntawe itanyagira !!!! Ubu abo yihenuragaho bari kumukwena ... nabandi bijuta bakihenura bitegure .... ( VELONICA SONG )

    Ubuzima ni gatebe gatoki, ni ukwirinda kwambara icocero aho wambariye inkanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa