skol
fortebet

Umugore yagurishije umwe mu bana b’impanga be kugira ngo agure ibyokurya

Yanditswe: Sunday 12, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi wo muri Afuganisitani yahatiwe kugurisha umwe mu mpanga ye kugira ngo agaburire undi mu gihe ikibazo cy’ibiribwa gikomeje gukara mu gihugu.
Nk’uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza, ngo uyu mugore w’imyaka 40 ukomoka mu ntara ya Jawzjan yo mu majyaruguru, yagurishije umwana we w’uruhinja,undi muryango wabuze urubyaro ku madorari 104 mu rwego rwo gushaka uko agurira umuryango we ibiryo bihagije kugira ngo babeho andi mezi atandatu.
Kwigarurira ubutegetsi kw’Abatalibani muri Kanama (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi wo muri Afuganisitani yahatiwe kugurisha umwe mu mpanga ye kugira ngo agaburire undi mu gihe ikibazo cy’ibiribwa gikomeje gukara mu gihugu.

Nk’uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza, ngo uyu mugore w’imyaka 40 ukomoka mu ntara ya Jawzjan yo mu majyaruguru, yagurishije umwana we w’uruhinja,undi muryango wabuze urubyaro ku madorari 104 mu rwego rwo gushaka uko agurira umuryango we ibiryo bihagije kugira ngo babeho andi mezi atandatu.

Kwigarurira ubutegetsi kw’Abatalibani muri Kanama uyu mwaka byasenye ubukungu,bituma benshi mu banya Afghanistan bahura n’inzara ikomeye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Afuganisitani bafite ibyago byo kwicwa n’inzara muri iki gihe cy’itumba, ikibazo cyarushijeho kuba kibi bitewe n’uko imiryango myinshi y’abatabazi yahunze igihugu igihe guverinoma yakurwagaho.

Ikibazo cy’uyu muryango cyavumbuwe na Save the Children, bagifite abakozi hasi bagaburira ibiryo bamwe mu baturage babikeneye cyane.

Aganira n’abakozi bashinzwe ubutabazi, nyina w’umwana yavuze ko yibarutse impanga - umuhungu n’umukobwa - hashize amezi ane cyangwa atanu, nyuma gato yo kuva mu murima wabo kubera amapfa.

Umugore yasobanuye ko yabanje gutegura gahunda yo kurera abo bana bombi, ariko ntabashe kubona ibiryo bihagije kuri umwe cyane ko ubusanzwe abana bagaburirwa umutsima, ndetse rimwe na rimwe amata y’ifu.

Umugabo we w’imyaka 45 akora akazi kinjiza idorari 1 ku munsi. Aya mafranga ntashobora kubagaburira iminsi 2.

Umuhungu wa kabiri w’imfura na we akora ku isoko ribegereye, nyina avuga ko asunika amagare akoreshwa mu gutwara ibicuruzwa.

Ariko kubera ko akiri muto,abacuruzi bakunda guhitamo gukoresha abana bafite imbaraga,akenshi ngo usanga adafite akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa