skol
fortebet

Umugore yahishuye isomo rikomeye yigiye mu guhinduranya abagabo 8 mu mwaka umwe nyuma ya Gatanya

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Amerika witwa Laura Williams avuga ko yabayeho mu buzima bw’inzozi n’abana be batatu, umugabo umukunda, inzu i Manhattan n’inzu yo mu cyaro kugeza igihe umugabo we aturikije igisasu ko yamuciye inyuma.
Kwatura icyo cyaha k’umugabo we ngo kwaturutse ku mutima. Bombi bari baziranye kuva muri kaminuza, bakaba barashyingiranywe bafite imyaka 22.
Williams yagize ati: “Imibonano mpuzabitsina yacu ntiyari ikiri nziza. Ntabwo rwose kongera kurwanirana ishyaka byongeye kuba (...)

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Amerika witwa Laura Williams avuga ko yabayeho mu buzima bw’inzozi n’abana be batatu, umugabo umukunda, inzu i Manhattan n’inzu yo mu cyaro kugeza igihe umugabo we aturikije igisasu ko yamuciye inyuma.

Kwatura icyo cyaha k’umugabo we ngo kwaturutse ku mutima. Bombi bari baziranye kuva muri kaminuza, bakaba barashyingiranywe bafite imyaka 22.

Williams yagize ati: “Imibonano mpuzabitsina yacu ntiyari ikiri nziza. Ntabwo rwose kongera kurwanirana ishyaka byongeye kuba hagati yacu. Ariko nari mbyiteze ko bizabaho, ”

Williams yongeyeho ko mbere y’uko umugabo we amuca inyuma yari yiteze gusaza ari iruhande rwe.

Yahise amutegeka gusohoka mu rugo, atangira gushaka gatanya yabonetse nyuma y’amezi atanu, arongera ashaka umukunzi agaruza igihe yari yarataye.

Williams, ubu ufite imyaka 51, akaba atuye mu mujyi wa Manhattan, yagize ati: “Nari mfite imyaka 47 kandi nari niteze kuzabana n’umugabo umwe ubuzima bwanjye bwose.

Ubwo yatangiraga gusana ibice by’ubuzima bwe byasenyutse, yabonye amahirwe. Kubera ko atari yarigeze akundana afite imyaka 20, yashatse kugaruza igihe cyatakaye. Yafunguye urubuga rwo gushaka abakunzi [Tinder],akajya yemera gusohokana n’abagabo bataziranye [blind dates], kandi avumbura igice cy’imiterere ye yari yarahishe mu myaka mirongo.

Williams yabwiye The Post ati: "Uba ufite umudendezo wo gukora icyo ushaka cyose.Niba ushaka kuryamana n’abagabo babiri umunsi umwe, urabikora. Niba ushaka gusohokana n’umuntu buri munsi uba ubyemerewe. Umuntu wenyine ushobora kugucira urubanza ni wowe wenyine.Iyo kandi umeze neza,wihuza na buri wese."

Mu gihe kingana n’umwaka umwe wose, nibyo Williams yakoze,yasambanye n’abagabo umunani,nkuko yabyanditse mu gitabo cye yise "Available", aherutse gushyira hanze.

Bimwe mu yakoze harimo gusimburanya abagabo kenshi nyuma ya saa sita,kwimara irari irari ry’ubusambanya mu mahoteli n’ubundi bwoko bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko hari n’abagabo bamuhamagaraga mu gicuku akerekeza aho batuye bagatera akabariro yambaye udukanzu dushotorana n’ibindi.

Uyu mugore yagiye agaruka ku bagabo yaryamanye nabo yaba abakuze n’abasore babaga bamusohokanye.

Yavuze ko yumvaga kandi gukundana n’abantu batandukanye mu buzima bwe byaramuhaga imbaraga zidasanzwe.

Ati: "Ntabwo ntekereza ko kubera ko nari mukuru, abantu batanyifuza cyane. Abagabo bashimishijwe cyane no kuba nari umugore ukomeye utabashakaho ikintu na kimwe kandi nabyitaga amafuti."

Kuba yari umubyeyi uri mu myaka yo hagati byasobanuraga ko agomba kugira gahunda muri uko gusohokana n’abagabo ndetse no kujya kwita ku bana.

Ati: "Iyo nagiraga umunsi mwiza kandi umugabo akansoma ansezeraho, naramubwira nti "sawa, mfite amasaha abiri. Reka dusubire mu rugo iwawe. ”

Avuga ko abagabo bamwe batunguwe no kwirekura kwe, ariko benshi bashimye uburyo bwe bwo kwimara ipfa mu gutera akabariro.

Uyu munsi, Williams ari mu rukundo n’umugabo umwe ariko ntabwo aba ashaka ko aremewe umuntu umwe.Ati "Ariko ndacyafite umwete wo kuvuga nti: ’Niba nifuza kugirana ibihe byiza nijoro n’undi muntu,nshobora kubikora.’ ”

Yasoje igitabo cye avuga ko yifuza ko abandi bagore nabo bamenya umunezero uri hanze aha - n’uburyo imibonano mpuzabitsina ishobora kuba igikoresho gikomeye cyo kwirukana agahinda.

Yagize ati “Imibonano mpuzabitsina yari ingenzi kuri njye. Byanteye kuba muzima igihe numvaga napfuye imbere ”.

Yongeyeho ati: "Nabonye imbaraga ntari nzi ko mfite.Kandi nasanze kwirekura no kwimara amatsiko yo mu mibonano mpuzabitsina ntigeze mbona mu myaka miliyoni ntekereza ko mbishoboye."

Ngiryo isomo yigiye muri uko gusambana n’abagabo umunani batandukanye nyuma yo gutandukana n’umugabo we.



Inkuru y’ubusambanyi bwe yayikozemo igitabo gikunzwe na benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa