Umuhanzikazi Akothee yishimye cyane ubwo yakiraga umukunzi we azanye inkwano
Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023

Umukunzi w’umuhanzikazi Akothee w’imyaka 39 witwa Dennis ‘Omosh’ Schweizer yageze muri Kenya aho yiteguye kujya gusura abo ateganya kubera umukwe ngo bamuce inkwano.
Omosh, utuye muri Switzerland,yageze muri Kenya ari kumwe n’inshuti ze nyinshi baturukanye aho atuye.
Yafashwe ku kibuga cy’indege cya Kisumu n’uyu muhanzikazi bakundana ndetse n’abashinzwe umutekano we.
Gahunda yo kuganira ku nkwano izatangwa kuri uyu muhanzi izabera mu rugo rwe ahitwa Migori muri iki cyumweru.
Aba bombi (...)

Aba bombi bamenyanye muri Nyakanga 2022 ubwo uyu muhanzikazi yari mu biruhuko mu Busuwisi.
Nyuma y’amezi atatu,uyu mugore yaje gusama ariko inda ye ivamo kuwa 17 Ukuboza.
Omosh yagiye kure atangira kwinjira mu bucuruzi bwa Akothee butandukanye ndetse hari n’ubwo yabereye umuyobozi.
Uyu mugore yabwiye Citizen Digital ko akiri Perezida w’abagore batagira abagabo nubwo we agiye gutera ishoti ubuseribateri agashaka.
Ati "Nkunda cyane Omosh sinjye uzarota dukoze ubukwe hanyuma tugatangira ubuzima bw’umugabo n’umugore.Ariko,umwanya wanjye nka Perezida w’abagore batagira abagabo ntabwo uzahinduka.Ntabwo usobanuye ko ntafite umugabo ahubwo usobanura umugore wareze abana be bose wenyine nta bufasha bw’umugabo."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *