skol
fortebet

Umuherwe Bill Gates yatumiye mugenzi we Jeff Bezos mu birori by’isabukuru by’akataraboneka

Yanditswe: Sunday 31, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa gatanu w’iki cyumweru,umuherwe wa kane ku isi washinze kompanyi ya Microsoft, Bill Gates yizihije isabukuru y’imyaka 66 yatumiyemo mugenzi we Jeff Bezos washinze Amazone.
Ikirori cya Gates cyabereye muri Turukiya cyitabiriwe n’abashyitsi 50 barimo uyu Bezos cyabereye hafi ya Mediterane. Ntabwo biramenyekana niba hari uwo mu muryango wa Gates wamufashije gutegura iki kirori.
Gates wigeze kuba umuherwe wa mbere ku isi yamanutse ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abakire bayoboye ku isi (...)

Sponsored Ad

Kuwa gatanu w’iki cyumweru,umuherwe wa kane ku isi washinze kompanyi ya Microsoft, Bill Gates yizihije isabukuru y’imyaka 66 yatumiyemo mugenzi we Jeff Bezos washinze Amazone.

Ikirori cya Gates cyabereye muri Turukiya cyitabiriwe n’abashyitsi 50 barimo uyu Bezos cyabereye hafi ya Mediterane. Ntabwo biramenyekana niba hari uwo mu muryango wa Gates wamufashije gutegura iki kirori.

Gates wigeze kuba umuherwe wa mbere ku isi yamanutse ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abakire bayoboye ku isi rwakozwe na Forbes aho atunze miliyari 124 z’amadolari.

Gates yajyanye abashyitsi be muri kajugujugu abakuye mu bwato bwe bukodeshwa miliyoni 2 z’amadorari buri cyumweru bwitwa ’Lana’ aberekeza ahitwa Sea Me Beach club i Fethiye.

Ikinyamakuru Insider cyatangaje ko Lana ifite Gym, jacuzzi, Beach club, na pisine.

Nyuma y’ibirori, Bezos utunze miliyari 177 z’amadolari nk’uko Forbes abitangaza, ngo yagarutse muri kajugujugu yamujyanye mu bwato bwe ’Flying Fox’ buba i Gokova.

Abitabiriye ibi birori byamaze amasaha ane, bacungiwe umutekano bihambaye ubwo bari muri resitora nziza kandi yiherereye, cyane ko abakozi bayikoramo babujijwe gukoresha terefone zabo.

Gates agira isabukuru y’amavuko kuwa 28 Ukwakira, bivugwa ko yashimishije abashyitsi be abatekera ibiryo byo mu nyanja, sushi, pizza, na champagne z’amoko menshi.

Mu cyumweru gishize, uyu washinze Microsoft yari yasuye ikirwa kizwi cyane cya Bodrum, hafi ya Sea Me Beach.

Nibwo bwa mbere Gates yizihije isabukuru ye kuva yatangaza ko yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka 27, Melinda Gates, bafitanye abana batatu.

Ku ya 4 Gicurasi,nibwo Gates w’imyaka 65 n’uwahoze ari umugore we w’imyaka 56, batunguye isi ubwo bajyaga kuri Twitter bagatangaza amakuru yo gutandukana kwabo.


Bezos yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Gates

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa