skol
fortebet

Umuhungu wa Perezida wa Nigeria yakoze ubukwe bwitabiriwe n’indege 50

Yanditswe: Sunday 22, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Indege nizo zari zuzuye ikibuga cy’indege cy’umujyi wa Kano kiri mu majyaruguru ya Nigeria, mu gihe abanyacyubahiro b’igihugu n’abandi bategetsi bo mu bihugu bya Afrika y’Uburengerazuba bitabiragaubukwe bw’umuhungu w’umukuru w’igihugu, aho nijoro yarongoye umukobwa w’umutegetsi akomeye w’idini rya Islam.
Ubu bukwe bwa Yusuf Buhari na Zahra Nasir Bayero ni bimwe mu birori bikomeye cyane muri Nigeria muri uyu mwaka.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye ibi birobi byabereye ahitwa Bichi, umujyi wo (...)

Sponsored Ad

Indege nizo zari zuzuye ikibuga cy’indege cy’umujyi wa Kano kiri mu majyaruguru ya Nigeria, mu gihe abanyacyubahiro b’igihugu n’abandi bategetsi bo mu bihugu bya Afrika y’Uburengerazuba bitabiragaubukwe bw’umuhungu w’umukuru w’igihugu, aho nijoro yarongoye umukobwa w’umutegetsi akomeye w’idini rya Islam.

Ubu bukwe bwa Yusuf Buhari na Zahra Nasir Bayero ni bimwe mu birori bikomeye cyane muri Nigeria muri uyu mwaka.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye ibi birobi byabereye ahitwa Bichi, umujyi wo mu ntara ya Kano.

Umuhanga mu b’amateka yabwiye BBC ko ubukwe hagati y’imiryango y’umukuru w’igihugu n’iy’ibwami butari bwarigeze bubaho muri Nigeria.

Aba baraye barushinze bahuriye muri kaminuza ya Surrey mu Bwongereza.

Ibi birobi byaraye bibaye nijoro kuwa gatandatu,ubwo se w’umukobwa Nasir Ado Bayero yari yaramutse yimikwa nka Emir wa Bichi. Mwenewabo nawe ni Emir wa Kano, umwe mu bategetsi b’idini rya Islam bakomeye cyane muri Nigeria.

Umuryango w’umuhungu watanze inkwano y’ama naira (amafaranga yo muri Nigeria) angana na 500.000 (ni ukuvuga amadorari 1200 y’amadorari y’abanyamerika ) - yakubye inshuro icumi inkwano zisanzwe zitangwa mu majyaruguru ya Nigeria.

Umunyamakuru wa BBC Ishaq Khalid muri Nigeria avuga ko amashusho y’umukobwa imbere y’ubukwe yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko imyenda yari yambaye ari "igayitse" kubera ibitugu bye byari hanze, mu gihe abandi nabo bamusyhigikira.

Mu gihe hari amakuru avuga ko hari indege 100 zaje muri ubu bukwe, umutegetsi wo ku kibuga cy’indege we avuga ko zitarenga 50.

Ibirori byari byoroheje kubera coronavirus. Abenshi mu batumiwe bari bambaye udupfukamunwa muri kino gihe Nigeria ihanganye n’umubare munini w’abandura.

Ubu bukwe bwari burinzwe bikomeye, aho abapolisi n’abasirikare bari bacunze ahantu hose.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa