Umukobwa wa Perezida Museveni n’umugabo we bizihije isabukuru y’imyaka 20 bamaze babana [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Madamu we Janet Kataha Museveni, bifatanyije n’umuryango n’inshuti zabo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’abana babo.
Ku wa gatandatu,tariki 20 Kanama 2022,nibwo ibi birori byabaye ndetse n’amafoto y’uyu muryango ashyirwa hanze.
Bwana Odrek Rwabwogo na Madamu Patience Kokundeka Museveni bashakanye ku wa 20 Nyakanga 2002,ubu bakaba bamaranye imyaka 20
Iyi sabukuru y’imyaka 20 yabereye ku kiyaga cya Kakyeera mu Karere ka Kiruhura.
Perezida Yoweri Museveni (...)

Perezida Yoweri Museveni yabwiye abitabiriye ibyo birori,ko ari ubuntu bw’Imana bwabahaye umuryango, abana ndetse n’abuzukuru.
Ati: “Nishimiye ko Odrek na Patience badutumiye hano kwizihiza imyaka 20 bamaze bashyingiranywe. Ndabashimiye. Ndabashimira ko mwihanganye, kandi mukaba abizerwa mu myaka makumyabiri mumaranye. ”
Perezida Museveni yatangaje ko umukobwa we Patience yari umwana w’umunyamahoro cyane kuva mu bwana bwe. Yabahaye inshingano yo kurushaho guteza imbere umudugudu wabo kandi abagira inama yo kurushaho guha agaciro iterambere ry’akarere.
Ati: “Mwwarakoze kongera agaciro ibyo Imana yaduhaye no kuzana iterambere muri uyu mudugudu. ubwo nazaga,nabonye inka zirisha.Ndabasabye muzongere ubwatsi bwinshi. ”
Madamu Museveni yagize ati: "Ndashimira Imana rwose kuba yarabanye na Patience na Odrek mu myaka 20 bamaze babana. Kandi ndagushimiye, Odrek, kuba warakomeje ijambo ryawe ryo gukunda no kwita kuri Patience muri iki gihe cyose. Ndaabsenga ngo muzamare imyaka myiza cyane mubana! .”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *