skol
fortebet

Umukobwa wa Perezida Ruto yahawe inkwenene kubera ibyo yatangaje

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakoresha imbunga nkoranyambaga muri Kenya batunguwe kandi baranenga ko Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko afite “Ibiro by’umukobwa wa Perezida” cyangwa “Office of the first daughter”.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, kuwa kabiri Charlene yagaragaye yerekana abajyanye kandi bakorana nawe i Arusha muri Tanzania mu nama ya 2022 YouLead Summit.
Yumvikana avuga ati: “…uyu ni Jermaine Momanyi, ni ukuriye ubucuruzi n’ishoramari muri ‘office of the (...)

Sponsored Ad

Abakoresha imbunga nkoranyambaga muri Kenya batunguwe kandi baranenga ko Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko afite “Ibiro by’umukobwa wa Perezida” cyangwa “Office of the first daughter”.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, kuwa kabiri Charlene yagaragaye yerekana abajyanye kandi bakorana nawe i Arusha muri Tanzania mu nama ya 2022 YouLead Summit.

Yumvikana avuga ati: “…uyu ni Jermaine Momanyi, ni ukuriye ubucuruzi n’ishoramari muri ‘office of the first daughter…’

Abari bamukurikiye bamwe bakoma amashyi abandi bagaseka, maze ati: “…Simbona igisekeje…”.

Charlene ntiyatangaje ibirambuye kuri ibyo biro bye bitamenyerewe, kandi ntakindi aratangaza kuri ibyo nyuma y’ibyo yavugiye i Arusha.

Kuba Itegeko-Nshinga rya Kenya ridateganya uwo mwanya uhabwa umukobwa w’umukuru w’igihugu byatumye benshi mu banyakenya ku mbuga nkoranyambaga batungurwa abandi babinenga.

Uwitwa Mboke Mwangi ati: “Ibi birasa n’igihe Trump yari ku butegetsi. Buri wese mu muryango we yari mu butegetsi.”

Nathan Douglas Ngumi ati: “Ibiro by’umukobwa wa perezida? Nabeho uko abishaka, ariko nareke kwishimisha mu misoro ya rubanda. Niba nishyura ibijya muri ibi biro n’iyo kipe ibi ntibikurikije amategeko kandi mfite ikibazo.”

Naho uwitwa Nyongesa Wafula ati: “Mbega akazi keza ku mukobwa wa perezida wa gatanu! Komereza aho Charlene.”

Kuva se yajya ku butegetsi mu kwezi kwa Nzeri(9), Charlene yagaragaye ahura n’abategetsi batandukanye mu gihugu ndetse ajya mu nama mpuzamahanga.

Avuga ko ari ‘impirimbanyi ku ihindagurika ry’ikirere’ akaba n’ijwi ry’urubyiruko. Kuri Twitter, abanyakenya bamwe bamugereranya na Ivanka Trump mu gihe se Donald yari ku butegetsi muri Amerika.

Bamwe mu bategetsi bo mu karere abana babo bafite imbaraga zigaragara cyangwa batagaragaza mu butegetsi cyangwa mu gisirikare.

BBC

Ibitekerezo

  • #IMPAMVU_UTABYARA(UMUGORE). *WhatsApp &Sms: +250789502321*

    ✔️Ufite acide nyinshi mu gitsina
    ✔️Urwaye infections
    ✔️Ufite ibibyimba muri nyababyeyi
    ✔️Ufite imisemburo micye
    ✔️Ufite intangangore
    zitameze neza
    ✔️Ufite imiyoborantanga yazibye

    ❌Birashoboka ko umugabo yaba ariwe ufite ikibazo!

    Wowe ukeka ari iyihe mpamvu ituma utabyara? Niba ufite icyo kibazo cg uzi inshuti/umuvandimwe ufite icyo kibazo mubwire atugane tumufashe.

    Dukorera mu mujyi wa Kigali hafi y’agakinjiro ka Nyarugenge na Remera

    *N.B:Aho uherereye hose mu Rwanda tukoherereze supplements zacu. Abatuye USA🇱🇷,Canada 🇨🇦, Uk,France...... namwe tuboherereza supplements zacu ku bufatanye na FDA,MINISANTE n’IPOSITA*

    #Twandikire cg #uduhamagare #tugufashe

    WhatsApp/Sms: +250789502321

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa