skol
fortebet

Umukobwa wo muri Uganda yiyahuriye ku nyubako ndende i Dubai kubera urukundo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 03, May 2022

Umukobwa wo muri Uganda yiyahuriye ku nyubako ndende i Dubai kubera urukundo

Sponsored Ad

skol

Umugore w’imyaka 24 ukomoka muri Uganda witwa Monica Karungi, yiyahuye yijugunye hasi aturutse kuri hoteri ndende i Dubai, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, arapfa.
Muri videwo yagiye hanze igaca ibintu, Monica Karungi yamaze umwanya ahagaze mu idirishya rifunguye hanyuma ahita yijugunya hasi arapfa.
Nk’uko ibitangazamakuru byinshi byo muri Uganda bibivuga, inshuti magara za nyakwigendera Monica zibivuga,ngo yiyahuye nyuma yo kumenya ko umukunzi we wabaga muri Uganda ashakanye n’undi (…)

Umugore w’imyaka 24 ukomoka muri Uganda witwa Monica Karungi, yiyahuye yijugunye hasi aturutse kuri hoteri ndende i Dubai, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, arapfa.

Muri videwo yagiye hanze igaca ibintu, Monica Karungi yamaze umwanya ahagaze mu idirishya rifunguye hanyuma ahita yijugunya hasi arapfa.

Nk’uko ibitangazamakuru byinshi byo muri Uganda bibivuga, inshuti magara za nyakwigendera Monica zibivuga,ngo yiyahuye nyuma yo kumenya ko umukunzi we wabaga muri Uganda ashakanye n’undi mugore.

Uyu mukobwa ngo yajyaga yoherereza amafaranga yose yakoreye uyu musore bakundanaga kuko yakoraga i Dubai.

Nkuko imyirondoro ya pasiporo ye ibivuga, Karungi yavukiye mu karere ka Isingiro mu burengerazuba bwa Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa