skol
fortebet

Umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie yiyemeje kwibera mu Rwanda ubuziraherezo

Yanditswe: Saturday 14, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Michael Tesfay wari usanzwe uba mu mahanga,yiyemeje kwibera iteka mu Rwanda hafi y’umukunzi we Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram,Tesfay yahishuye uko byagenze kugira ngo afate umwanzuro wo kwibera mu Rwanda.
Ati:”Uru rugendo rwatangiye ubwo nafataga umwanzuro wo kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2018, kandi nishimiye kuvuga ko bitararangira. Kuva nagera mu Rwanda nagiye ntemberera mu bihugu bitandukanye, nize amasomo yerecyeranye (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Michael Tesfay wari usanzwe uba mu mahanga,yiyemeje kwibera iteka mu Rwanda hafi y’umukunzi we Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram,Tesfay yahishuye uko byagenze kugira ngo afate umwanzuro wo kwibera mu Rwanda.

Ati:”Uru rugendo rwatangiye ubwo nafataga umwanzuro wo kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2018, kandi nishimiye kuvuga ko bitararangira. Kuva nagera mu Rwanda nagiye ntemberera mu bihugu bitandukanye, nize amasomo yerecyeranye n’isi kandi nanjye ubwanjye.”

Michael nyuma yo kunyura mu bihugu bitandukanye, yamaze gufata umwanzuro wo gutura mu Rwanda iteka akahatangira ubuzima bushya.

Ati "Ukwezi kwa Nzeri gushize nibwo nafashe umwanzuro wo kuza gutura by’iteka mu Rwanda, nkubaka ubuzima bwanjye. Muri iki gihe ndi kwitegura kurushaho kandi gukoresha Instagram, nyikoresha nk’umuyoboro wo kunyuzaho urugendo rwanjye n’ibyo ngenda ndwungukiramo.”

Mu minsi micye ishize nibwo Miss Nishimwe yaherukaga gusangiza abamukurikira ifoto y’uyu musore, akagaragaza ko bari mu rukundo akoresheje akamenyetso k’umutima ubusanzwe karanga abakundana.

Michael Tesfay akaba ari umusore ufite n’ubumenyi dore ko yasoje icyiciro cya Masters mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa