skol
fortebet

Umunyakenyazi yahishuye uko Aubameyang yamuhesheje akazi muri Arsenal

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutetsi wo muri Kenya Bernice Kariuki yavuze ibyamubayeho mu Bwongereza harimo ukuntu Pierre Emerick Aubameyang yamufashije kubona akazi mu ikipe ya Arsenal.
Kariuki, wavukiye i Nairobi amaze imyaka itatu akora muri iyi kipe izwi cyane mu Bwongereza,muri shampiyona ya Premier League.
Uyu mukobwa yagize amahirwe yo gutekera bamwe mu bakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru ku isi barimo umutoza Mikel Arteta ndetse n’abakinnyi nka Thomas Partey, Aubamayang, William Saliba na Gabriel Jesus.
Mu (...)

Mu kiganiro yagiranye na Chams yagize ati: "Nimukiye muri Suwede mfite imyaka 17, nyuma njya mu Bwongereza kwiga ibijyanye na psychology.

Nahoze nkunda guteka kandi umunsi umwe nagize amahirwe yo guhura na Aubamayang wari kapiteni wa Arsenal icyo gihe.

Hari igihe twagiye mu birori bya Noheri mpura na Auba mubwira ko nkunda Arsenal kandi nshaka kumutekera.Yaje kumbwira ati "ugomba kuba umutetsi wanjye bwite", uko niko nabonye akazi kanjye (mu ikipe). ”

Uyu mukobwa yavuze ko ikipe ya Arsenal ifite abakinnyi 25 mu ikipe nkuru, 25 mu ikipe y’abagore n’abandi bakinnyi 118 n’abatoza mu ikipe y’abato.

Yakomeje ati "Ikipe rero ikeneye abatetsi n’inzobere mu mirire.Turimo kuvuga abantu bagera kuri 600 mu kibuga kinini cy’imyitozo. Dufite abatetsi bagera kuri 90 kandi ikipe ya mbere ifite abatetsi 27.

Ntabwo ari uguteka gusa ahubwo n’uguteka ibiryo bituma bagira ubuzima bwiza. Ninjye utegura imirire, nta gushyiramo amavuta menshi...."

Avuga ko abakinnyi batarya ibiryo bimwe, ariko ahanini bakunda amafi, salmon na skippers......tubwirwa icyo guteka. ”

Atangira akazi ke ko gutegurira abakinnyi amafunguro saa cyenda za mugitondo.

Yavuze ko abakinnyi bakora imyitozo yo kwiruka hanyuma bagafata ifunguro rya mu gitondo rigizwe n’umureti n’ibindi hanyuma bagakora imyitozo nyayo guhera saa 11h00 za mu gitondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa