skol
fortebet

Umunyamakuru Janvier Popote n’umufasha we Allen baryohewe n’ukwezi kwa Buki [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru uri mu bakundwa na benshi mu Rwanda,Nshimyumukiza Janvier wamamaye ku izina rya Janvier Popote yashyize hanze amafoto ye n’umufasha we Ayinkamiye Allen baherutse gushyingiranwa.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru wahembwe na RGB kubera inkuru zicukumbuye,amaze imyaka isaga 10 mu mwuga w’itangazamakuru yinjiyemo mu mwaka wa 2011 akaba ari no mu bantu bakoresha cyane urubuga rwa Twitter akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 34.

Popote abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanyeyasangije abamukurikira ibihe byiza ari kugirana n’umugore we mu kwezi kwa buki.

Ni amafoto abagaragaza bombi bari ku mazi, bambaye imyenda y’umukara (ikabutura n’umupira) barebana akana ko mu jisho.

Munsi y’aya mafoto yanditse ati "Ndagukeneye nk’uko umutima ukenera gutera".

Umunyamakuru Popote yakoze ubukwe mu cyumweru gishize arahirira imbere y’Imana na Leta y’u Rwanda ko azabana akaramata n’umufasha we Allen.

Popote na Allen basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 4 Ugushyingo 2021 ubera mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro.

Tariki 14/11/2021 ni bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa ibera i Kanombe, gusezerana imbere y’Imana nabyo biba kuri iyo tariki kuri Relax Garden muri Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Nshimyumukiza ’Janvier Popote’ afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2013, mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Uyu munyamakuru yamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye birimo Isango Star,Imvaho Nshya n’ibindi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa