skol
fortebet

Umunyamakuru MC Hero yambitse impeta umukunzi we bamaze imyaka 20 bakundana [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 12, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Gasore Albert wamenyekanye nka ’MC Hero’ yambitse impeta umukunzi we Tuyisingize Ruth bamaze imyaka 20 bakundana.

Sponsored Ad

MC Hero yanyuze ku maradio atandukanye arimo nka Radio Isano ikorera mu mujyi wa Gisenyi aho yakoraga mu biganiro by’imyidagaduro.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Muhanga ahazwi nko ku Kinamba cyahuriranye n’umunsi umukunzi we yavutseho kitabirwa n’abanyamakuru batandukanye ndetse n’inshuti zabo.

Aba bombi bazwi ku kazina ka GARU bavuga ko urukundo rwabo rumaze imyaka 20 kuva mu mwaka 2001 bakiri bato.

MC Hello yabwiye Kigali Up ko byagiye bigorana ariko agashimangira ko urukundo nyarwo ntaho rujya nubwo biba bigoranye. 

Yagize ati "Urukundo rwacu habayeho kwizerana, nagiye nkorera ahantu hatandukanye ariko umukunzi wanjye kuko yabaga i Muhanga byadusabaga kwizerana, tukavugana buri munsi tukirinda amagambo kuko twari dufite aho twifuza kugeza urukundo rwacu. Gusa ikiruta byose nuko twizeye Imana kandi nayo ntiyigeze idukoza isoni."

Akomeza avuga ko yakundiye Tuyisingize Ruth kuba ari umukobwa ukunda Imana kandi witonda.

Ati "Tuyisingize Ruth ni umukobwa ukunda Imana, wakuze ajya gusenga akiri umwana abikuriramo [kandi] agira Umutima mwiza, aranyizera kdi byongeyeho ni na mwiza."

Mc Hero usanzwe akorera amaradio atandukanye ya gare yashinze yanamenyekanye cyane mu kuyobora ibitaramo cyane cyane mu ntara y’amajyepfo n’iburasirazuba.

Biteganyijwe ko aba bombi bazarushinga umwaka utaha aho amatariki y’ubukwe bwabo azatangazwa mu gihe cya vuba.



Ibitekerezo

  • Ibi bintu ntako bisa nibyo agaciro gakomeye cyane rwose cyakora mumbereye ba rolemodel kbx Nyagasani azakomeze abayobore muri byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa