Umunyamakuru Uwimana Clarisse n’umukunzi we baryohewe n’ukwezi kwa buki [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

Umunyamakuru Uwimana Clarisse n’umugabo we nyuma yo gukora ubukwe, bagaragaje ko baryohewe n’urukundo mu kwezi kwa buki.
Uyu munyamakuru wa B&B FM Umwezi, Uwimana Clarisse,yakoze ubukwe n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus, ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Nzeri 2022.
Kwizera na Uwimana Clarisse bashakanye bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.
Urukundo rw’aba bombi ntirwigeze ruvugwa cyane kugeza ubwo mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2022, Kwizera yarambikaga ivi ku butaka agasaba (...)
Umunyamakuru Uwimana Clarisse n’umugabo we nyuma yo gukora ubukwe, bagaragaje ko baryohewe n’urukundo mu kwezi kwa buki.
Uyu munyamakuru wa B&B FM Umwezi, Uwimana Clarisse,yakoze ubukwe n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus, ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Nzeri 2022.
Kwizera na Uwimana Clarisse bashakanye bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.
Urukundo rw’aba bombi ntirwigeze ruvugwa cyane kugeza ubwo mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2022, Kwizera yarambikaga ivi ku butaka agasaba Uwimana Clarisse ko bazabana akaramata, akamubera umugore w’amahitamo ye.
Kuva icyo gihe ni bwo bahise batangira umushinga w’ubukwe ndetse ku wa 18 Kanama 2022 bahamije iryo sezerano imbere y’amategeko.
Uwimana Clarisse ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe; yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM na B&B FM Umwezi akorera uyu munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *