skol
fortebet

Umunyamakuru w’imikino aratabaza kubera abakomeje gutera amabuye iwe ubutitsa

Yanditswe: Monday 02, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Niyibizi Aimé ukorera Radio Fine FM mu kiganiro cy’imikino [Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino], aratabaza inzego z’umutekano azisaba kumutabara kubera abantu bakomeje gutera amabuye ku nzu ye ubutitsa.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Niyibizi yavuze ko hari abantu ataramenya bamaze iminsi batera amabuye ku nzu atuyemo.
Ati “Hagati aho abasenga munsengere abantu ntazi bamaze ibyumweru 2 batera amabuye ku nzu mbamo. Nabanje kugirango ni urugomo rw’abana ariko birakabije! Inzego (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru Niyibizi Aimé ukorera Radio Fine FM mu kiganiro cy’imikino [Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino], aratabaza inzego z’umutekano azisaba kumutabara kubera abantu bakomeje gutera amabuye ku nzu ye ubutitsa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Niyibizi yavuze ko hari abantu ataramenya bamaze iminsi batera amabuye ku nzu atuyemo.

Ati “Hagati aho abasenga munsengere abantu ntazi bamaze ibyumweru 2 batera amabuye ku nzu mbamo. Nabanje kugirango ni urugomo rw’abana ariko birakabije! Inzego z’Umutekano mu mudugudu zarashakishije ariko birushaho kuba bibi! Aya mubona ni ayo bateye umunsu umwe ari ku muryango!”

Uyu Munyamakuru atuye mu Murenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu w’Urugero.

Nyuma yo gucisha ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yahise imusaba nimero ye ya telefone igendanwa ngo ikurikirane iki kibazo.

Niyibizi mbere yo kuza kuri Fine FM, yaciye kuri Radio y’Abaturage y’i Rusizi, aca kuri RadioTV1 ariko ahitamo gusubira muri Fine FM.

Amabuye Niyibizi yatewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa