skol
fortebet

Umunyarwenya Nkusi Arthur yashyingiranwe n’umukunzi we Miss Muthoni Fiona

Yanditswe: Saturday 14, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya uri mu ba mbere mu Rwanda akaba n’umunyamakuru kuri Kiss FM Nkusi Arthur yashyingiranwe na Miss Muthoni Fiona bamaze igihe kinini bakundana.
Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’aba bombi ndetse nta muntu n’umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.
Bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu (...)

Sponsored Ad

Umunyarwenya uri mu ba mbere mu Rwanda akaba n’umunyamakuru kuri Kiss FM Nkusi Arthur yashyingiranwe na Miss Muthoni Fiona bamaze igihe kinini bakundana.

Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’aba bombi ndetse nta muntu n’umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.

Bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika.

Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa