skol
fortebet

Umurusiyakazi yahanutse ku igorofa rya metero 24 ubwo yari mu kirori cy’ubusambanyi

Yanditswe: Saturday 04, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’Umurusiyakazi wari watembereye muri Thailand agiye mu kirori cy’Ubusambanyi yahuye n’uruva gusenya ubwo yahanukaga aturutse muri hoteli yari acumbitsemo yikubita hasi arapfa.
Uyu mukobwwa uzwiho gukina filimi no gukora ibiganiro by’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yahanutse aturutse ahareshya na metero zisaga 24,anyuze mu idirishya rya hoteri mu birori yari ahuriyemo n’abandi
Uyu mukobwa abashinzwe umutekano batangaje ko ari Umurisiyakazi witwa Evgenia Simonova w’imyaka 37.
Ngo (...)

Ngo yakomeretse bikomeye umutwe ndetse avunika ukuguru nyuma yo kugwa avuye ku ibaraza ryo ku igorofa rya munani rya Hoteli yarimo.

Yabonetse afite umusatsi w’umuntu mu ntoki ze ndetse abapolisi ba Thailand barimo gupima ADN zawo.

Uyu mugore w’Uburusiya azwiho kuba afite konte ku rubuga nkoranyambaga yafunguy ku rindi zina ndetse akunda gukoresha ibiganiro by’urukozasoni biri kuba ako kanya ku mbuga nkoranyambaga z’ubusambanyi.

Ndetse na mbere gato y’uko apfa nibyo yari arimo aho yifataga amashusho yambaye ubusa abantu bakayabona live.

Smirnova yakomokaga ahitwa Nizhny Novgorod, mu Burusiya, ariko yaje kwimukira i Moscou aho yavuye yerekeje i Phuket ku ya 25 Gicurasi.

Umurambo we wabonetse mu rukerera rwo ku wa kabiri.

Uyu mukobwa ngo ntabwo ari ubwa mbere yari asuye muri Thailand.

Nk’uko ikinyamakuru Bangkok Post kibitangaza ngo nyuma gato y’uru rupfu rw’uyu mugore,undi mugore wo mu Burusiya Nataliya Kosenkova w’imyaka 35 n’abagabo babiri bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Aba bagabo bombi n’Umunyamerika witwa Jamaal Antwaun Smith w’imyaka 38 n’umunya Jordan witwa Ahmad Radi Mustafa Alatoom w’imyaka 28.

Alatoom yafashwe nyuma yo gushaka gufata indege ivuye muri Thailand huti huti nyuma y’urupfu rwa Smirnova.

Raporo zivuga ko abapolisi bageze aho aba bari bateraniye basanga hari ibimenyetso bahakoreraga ubusambanyi,kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga”.

Madamu Kosenkova wari kumwe na nyakwigendera yahise arekurwa abwira abanyamakuru ati "Icyo navuga ni uko ibyabaye ari impanuka ibabaje, ariko ntabwo ari ubwicanyi, kandi nta n’umwe wabigizemo uruhare.Twarafunzwe ariko baraturekuye.”

Uyu mugore yahakanye ibyavuzwe ko bari mu kirori cy’ubusambanyi gusa polisi yavuze ko yasanze udukingirizo tw’inshi aho bari bateraniye uko ari 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa