skol
fortebet

Umushoferi yabaye inyangamugayo ku mafaranga yatoraguye bimuviramo imigisha irenze

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushoferi wa tagisi muri Gana yashimiwe ubunyangamugayo bwe nyuma yo gusubiza umugenzi yari atwaye wataye akayabo k’ama cedis 8.400 (angana n’amadolari $ 1,100 cyangwa 694.237 FCFA) yasanze inyuma y’imodoka ye.
Amashusho agaragaza ubunyangamugayo bwa Isaac Ackon asubiza amafaranga kuri uyu mugore ucuruza amafi yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga.
BBC Pidgin ivuga ko abaturanyi bifatanyije n’uyu mucuzikazi w’amafi guhobera uyu mushoferi wa tagisi bamushimira ubunyangamugayo bwe agasubiza aya (...)

Sponsored Ad

Umushoferi wa tagisi muri Gana yashimiwe ubunyangamugayo bwe nyuma yo gusubiza umugenzi yari atwaye wataye akayabo k’ama cedis 8.400 (angana n’amadolari $ 1,100 cyangwa 694.237 FCFA) yasanze inyuma y’imodoka ye.

Amashusho agaragaza ubunyangamugayo bwa Isaac Ackon asubiza amafaranga kuri uyu mugore ucuruza amafi yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga.

BBC Pidgin ivuga ko abaturanyi bifatanyije n’uyu mucuzikazi w’amafi guhobera uyu mushoferi wa tagisi bamushimira ubunyangamugayo bwe agasubiza aya mafaranga uyu mukecuru bavuga ko atashoboraga gusinzira iyo ayabura

Uyu mugore ni umucuruzi w’amafi ku isoko rya Mallam Atta i Accra, umurwa mukuru wa Ghana.

Abandi Banya Ghana benshi, barimo Visi Perezida Mahamudu Bawumia, na bo bishimiye uyu mushoferi ndetse bamugenera ibihembo

Dr. Bawumia yahaye Bwana Ackon amafaranga yikubye akarenga 2 ayo yatoraguye akayasubiza kuko yamuhaye amadolari 2,600 (angana na 1,641.685 FCFA).

Umuhanzi KiDi nawe yahaye uyu mushoferi amadolari 660 (416,752 FCFA).

Hagati aho, Asamoah Gyan wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Ghana yasabye guhura na Bwana Ackon.

Uyu mushoferi avuga ko yasubije amafaranga kubera indangagaciro za gikristo. Yayahaye uyu mucuruzi nyuma y’uko yari avuye mu rusengero gusenga.

Aganira n’itangazamakuru,Ackon yavuze ko atigeze abara aya mafaranga yatawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa