skol
fortebet

Umusore yagiye mu birori byo kurangiza kaminuza yikoreye ibiti nyina yahigaga kugira ngo amwishyurire [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Ephrem Belete ukomoka muri Ethiopia yagaragaye yikoreye inkwi mu birori byo kwishimira kurangiza kaminuza mu rwego rwo gushimira byihariye mama we witanze bikomeye kugira ngo yige.
Uyu musore mu ijwi riranguruye yaravuze ati "Warakoze mama" kubera akazi kadasanzwe yakoze imyaka myinshi kugira ngo abashe kwiga.
Uyu musore yarangirije muri Kaminuza nkuru ya Addis Abeba gusa yavukiye mu muryango ukennye ndetse abana na nyina gusa byatumye uyu mubyeyi akora ibishoboka n’ibisa (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Ephrem Belete ukomoka muri Ethiopia yagaragaye yikoreye inkwi mu birori byo kwishimira kurangiza kaminuza mu rwego rwo gushimira byihariye mama we witanze bikomeye kugira ngo yige.

Uyu musore mu ijwi riranguruye yaravuze ati "Warakoze mama" kubera akazi kadasanzwe yakoze imyaka myinshi kugira ngo abashe kwiga.

Uyu musore yarangirije muri Kaminuza nkuru ya Addis Abeba gusa yavukiye mu muryango ukennye ndetse abana na nyina gusa byatumye uyu mubyeyi akora ibishoboka n’ibisa n’ibidashoboka kugira ngo uyu muhungu we yige.

Kaminuza nyinshi zo muri Etiyopiya zakoze ibirori byo gusoza Kaminuza ku banyeshuri bamwe, kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Ntibisanzwe kubona ku mbuga nkoranyambaga zose zo mu gihugu hari amashusho amwe y’umusore ushimira umubyeyi we ko yamufashije kwiga.

Inkuru ya Ephrem Belete, warangije muri kaminuza ya Addis Abeba (kaminuza nkuru ya Etiyopiya) muri Computer Science iratandukanye gato. Videwo y’inkuru y’uyu musore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ku isi yose.

Mu gihe kitarenze igice cy’umunota iyi videwo imara,uyu munyeshuri yafashe umwanya azirikana ibitambo nyina yatanze kugira ngo agire icyo ageraho.

Yagize ati: “… Iyo tubonye uyu munsi dusa neza, twambaye neza… Ntabwo ari ukubera ko dukomeye. Ni ukubera ko dufite ba mama bakomeye.

Yakomeje avuga ko gushyira ukuboko kwe ku rutugu rwa nyina no kumubona atambuka amwenyura,bigaragaza ko ubutumwa yifuzaga kumuha ko imyaka y’ibibazo yarangiye.

Ikindi kintu gishimishije muri iyo videwo ni uko Ephrem yambitse nyina, Tewabech Kosha, ingofero yambara abarangije kaminuza, maze yikorera umutwaro w’ibiti yakundaga gutwara nyuma yo kubikusanya mu mashyamba yari hafi y’aho batuye.

Uyu musore yateganyaga gusangiza inkuru ye abandi kuko ibyo biti nyina yajyaga gushaka akabigurisha ngo amubonere udufaranga yari yabishyize hanze ya kaminuza ,hanyuma umuhango wo gusoza kaminuza urangiye ajya kubifata.

Ephrem na nyina babaga mu gace gakennye ka Shiromeda mu mujyi wa Addis Abeba.

Iyi nkuru ifitanye isano na miliyoni z’abamama (abagore b’intwari) babaho mu bukene bukabije muri Etiyopiya ariko bakemera kubabazwa no kwikorera imitwaro iremereye kugira ngo abana babo bige.

Ephrem ubwe yabivuze mu butumwa bwe bwo muri iyi videwo. Yavuze ko ari inkuru y’ababyeyi benshi b’abakene n’inkuru ya Etiyopiya.


Ibitekerezo

  • Uyu mwana ni umunyabwenge! Nta bwenge busumba kumenya nyoko wakwibarutse. Igikorwa yakoze kizamubera ikamba azitamiriza igihe cyose azaba agihumeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa