skol
fortebet

Umwami w’Agasobanuye "Yanga" wakunzwe na benshi yatabarutse

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nkusi Thomas wakunzwe na benshi mu bakunzi ba filimi zizwi nka "Agasobanuye" guhera muri 1999 yatabarutse nkuko byatangajwe n’abarimo murumuna we Bugingo Bonny uzwi nka "Junior Giti".
Yanga yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram no ku mbuga ze zose,Junior Giti yagize ati "Ruhukira mumahoro,Muvandimwe Mukuru, Kuri njye wari Papa nizeraga buri gihe kandi nkitabaza mu bihe byose,umwigisha wanjye n’urugero (...)

Sponsored Ad

Nkusi Thomas wakunzwe na benshi mu bakunzi ba filimi zizwi nka "Agasobanuye" guhera muri 1999 yatabarutse nkuko byatangajwe n’abarimo murumuna we Bugingo Bonny uzwi nka "Junior Giti".

Yanga yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram no ku mbuga ze zose,Junior Giti yagize ati "Ruhukira mumahoro,Muvandimwe Mukuru, Kuri njye wari Papa nizeraga buri gihe kandi nkitabaza mu bihe byose,umwigisha wanjye n’urugero rwanjye muri byose.Ruhuka mu mahoro"

Nkusi Thomas,ufatwa nk’umwami w’agasobanuye,mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko Imana yamukijije kanseri mu buryo bw’igitangaza nyuma yo kuremba akagera no muri Afurika y’Epfo.

Yanga yavuze ko yatangiye gusobanura filime afite imyaka 18 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri za 2000.

Kwisanga asobanura filime, avuga ko byaturutse ku mateka ye kuko akiri umwana aho babaga muri Uganda bari baturanye n’abakoraga uyu mwuga wo gusobanura ariko mu kigande.

Ageze mu Rwanda rero yatangiye na we kubyaza umusaruro ibyo yari yarabonye muri Uganda.

Yanga yavuze ko gusobanura byamuhaye amafaranga menshi ndetse bituma amenyekana kugeza ubwo mu 2012-2013 yaje kubihagarika kuko yabonaga isoko ry’agasobanuye ritangiye kugenda nabi.

Mu 2018, Yanga yaje kugira uburwayi bukomeye, arwara ikibyimba ku gifu cyaje kumutera kanseri.

Mu mwaka ushize,Yanga yavuze ko ubwo yari kwa muganga yaje kumenya ko uretse kuba arwaye ikibyimba ku gifu, hari haramaze kujyamo na kanseri.

Akimara kumenya ko arwaye gutya, Yanga yarihebye bikomeye atangira gushaka abakozi b’Imana ngo bamusengere.

Uyu wari waramenye ko muri Nigeria hari umukozi w’Imana witwa TB Josua (uherutse kwitaba Imana) yatangiye kwifuza kujya gusabayo amasengesho, ariko Imana iza kumumusangisha mu nzozi.

Mu nzozi, Yanga yabonekewe n’abakozi b’Imana babiri bifuzaga kumusengera aribo TB Josua na Robert Kayanja wo muri Uganda,uyu wa nyuma akaba ariwe wanamusengeye arakira.

Iki gihe avuga ko ari na bwo yatangiye kumenya ko azakorera Imana, kuko yaje no kumukiza ya kanseri yari yaramujujubije.

Ati “Kanseri nayikize nta wumbaze, bari barambwiye ko bazambaga igifu bakakimaraho cyose, ariko naje gukira nta wumbaze!”

Yanga yamamaye mu gusobanura filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 kugera muri 2013, umwuga we umuhesha amafaranga menshi nk’uko na we yakunze kubivuga mu biganiro yagiranaga n’itangazamakuru.

Nyuma uyu yaje gukizwa arangamira Uwiteka,aba umurokore unabwiriza ubutumwa.

Yanga yakunzwe kubera amazina n’amagambo yazanye mu gasobanuye nka "Mpuruturu,imikasiro,agatafari,n’andi menshi.Yatabarutse afite imyaka 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa