skol
fortebet

Umwana ukize kurusha abandi muri Afurika yerekanye imitungo ye yabarwa n’abahanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mompha Junior ufite imyaka 9 gusa y’amavuko niwe mwana muto ukize kurusha abandi muri Afurika kuko afite amato n’imodoka z’igitangaza hamwe n’amazu yungutse abifashijwemo na papa we w’umuherwe cyane.
Uyu mwana muto ukize cyane muri Afurika afite kandi amazu menshi kandi meza mbere y’uko yuzuza imyaka 10.
Muhammed Awal Mustapha w’imyaka icyenda ukoresha izina rya Mompha Junior kuri Instagram yeretse imitungo ye ihambaye abamukurikira kuri uru rubuga basaga 25.000.
Muhammed ni umuhungu wa (...)

Muhammed ni umuhungu wa Ismailia Mustapha,umukire utunze miliyoni nyinshi z’amadolari nawe ukoresha izina rya Mompha kuri Instagram kandi yerekana imitungo ye ihenze nk’umuhungu we.

Yabonye ubutunzi buhambaye abikesheje kuba umuyobozi mukuru wa Mompha Burea De Change,kuri Lagos Island.

Urebye byihuse kuri konti ya Monpha Senior ubona ko gutwika ku mbuga nkoranyambaga ari impano y’umuryango wabo.

Uyu mucuruzi ntaterwa isoni no kwerekana imodoka ze z’agatangaza, indege zihariye ze, inzu nziza cyane afite ku isi yose harimo n’iyi Dubai na Nijeriya.

Ku mafoto menshi, aba ari kubara amafaranga menshi n’ibindi kugira ngo agaragaze ko ari umukire.

Niba Instagram ya Mompha Junior ari ikintu kizakomeza kwaguka,ashobora guhita afata se.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa