skol
fortebet

Urukundo rwa Mukunzi Raj na Nicky rwatumye bashinga Brand bifuza ko iba iya mbere ku isi

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Raj Mukunzi Jules umaze imyaka irenga itandatu muri Leta zunze ubumwe za Amerika we n’umukunzi we witwa Nicky bishimira ko urukundo rwabo rwabafashije kugera kuri byinshi birimo gushinga kompanyi bise "NIRA"bifuza ko yaba iya mbere ku isi.
Mukunzi Raj avuga ko amaze imyaka irenga ine ari mu buryohe bw’urukundo na Mugisha Nicky, umunyarwandakazi umaze imyaka irenga ine aba muri Amerika muri leta ya Michigan.
Aba bombi bemeza ko urukundo rwabo rwababereye amateka adasanzwe (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Raj Mukunzi Jules umaze imyaka irenga itandatu muri Leta zunze ubumwe za Amerika we n’umukunzi we witwa Nicky bishimira ko urukundo rwabo rwabafashije kugera kuri byinshi birimo gushinga kompanyi bise "NIRA"bifuza ko yaba iya mbere ku isi.

Mukunzi Raj avuga ko amaze imyaka irenga ine ari mu buryohe bw’urukundo na Mugisha Nicky, umunyarwandakazi umaze imyaka irenga ine aba muri Amerika muri leta ya Michigan.

Aba bombi bemeza ko urukundo rwabo rwababereye amateka adasanzwe ku buryo byatumye bakora Brand bifuzako izamenyekana cyane ku isi.

Raj Mukunzi usanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko rw’abadivandisite b’umunsi wa karindwi rw’abanyarwanda n’Abarundi muri Amerika, yavuzeko Nicky bahuriye muri Amerika.

Raj avuga ko bahura bwa mbere, Nicky yari afite imyaka 16 y’amavuko, ati “Mubona nabonye ari umwari mwiza ufite inseko nziza, ureba neza, uteye neza, ufite ikinyabupfura niyemeza kuzajya nza kumureba kenshi.”

Raj avugako icyo gihe yari asanzwe aziranye na mukuru wa Nicky witwa Mutesi.

Raj avuga ko byamugoye cyane kugira ngo Nicky amwemerere urukundo kuko bamenyana bwa mbere yari akiri muto.

Raj ati “Njye nari mukuru mfite imyaka 20, we afite imyaka 16, arabyanga avuga ko akiri muto gusa kubera igikuriro nabonaga ari mukuru, narakomeje ndahatiriza ambwira ko tuzakundana afite imyaka 18, agize 17 byaje gucamo dutangira gukundana hari muri 2017.”

Mukunzi avuga ko batangira gukundana babigize ibanga kugeza muri 2018 aho batangiye kujya babishyira ku mugaragaro nuko muri 2019 bahitamo kubimenyesha ababyeyi nabo babiha umugisha.

Taliki ya 7 Ugushingo 2020 nibwo Mukunzi Raj yatunguye Mugisha Nicky mu birori bidasanzwe yari yatumiyemo inshuti zabo za hafi maze, asaba uyu mukobwa ko yakwemera kuzamubera umugore nawe ntakuzuyaza yahise agira ati “Ndabyemeye.”

Raj avuga ko urukundo rwabo ashaka ko ruzubaka amateka adasanzwe aho ubu batangiye gukora Brand y’imyambaro yabo bise”NIRA”,impine y’amazina yabo

“NI-bivuga Nicky” na “RA-bivuga Raj.” Bifuzako iyi Brand imenyekana ku rwego rw’isi ikaba yanaruta Brand zisanzwe zizwi nka Dior, Nike, Adidas na Jordan zisigaye zambarwa n’abantu benshi ku isi.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa