skol

Usengimana Faustin yabwiwe amagambo yuzuye urukundo n’umugore we ku isabukuru ye

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 June 2021

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi n’ikipe ya Police FC, Usengimana Faustin, yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 27 avutse atungurwa n’umugore we wamubwiye amagambo meza y’urukundo

Usengimana yabwiwe n’umugore we Bayingana Daniella ko ari umugabo udasanzwe, amushimira ko yemeye kumuhitamo ngo amubere umugore.

Daniella yagize ati “Isabukuru nziza ku rukundo rwanjye,umutima wanjye umugabo wanjye,inshuti magara yanjye papa w’abana bacu,ndishimira ubuzima bwawe uyu munsi, Imana yarakoze kukurema ikaguha ubuzima kuri iyi tariki,ikakurinda hanyuma ikanampuza nawe…uri umugabo udasanzwe.

Warakoze kuza mubuzima bwanjye,warakoze kumpitamo nkakubera umugore na mama w’abana bawe,warakoze ku rukundo unkunda njye na kaël, warakoze ku bwitange udasiba gukora kugira tubeho neza,ndahirwa kuba ngufite nk’umutware wanjye na kaël arahirwa kuba agufite nka papa muri macye uri umugisha kuri twe .”

Yasoje amuragiza Imana,ati “Imana ishobora byose turayikuragije muri uyu mwaka utangiye turasenze ngo iguhaze uburame,ikurindire ubugingo, iguhe gutera imbere muri byose igusubize bya bindi byose udasiba gusengera mu izina rya Yesu , Amen.Turagukunda bitagira ingano rukundo rwanjye @u.faustin15.”

Faustin yakoze ubukwe na Daniella mu Ugushyingo 2019, nyuma y’imyaka 10 mu munyenga w’urukundo.Kuri ubu bafite umwana w’umuhungu bise “Usengimana Wayne Kael”.

Usengimana Faustin, ni umwe mu bakinnyi bamamaye cyane mu Rwanda cyane mu ikipe ya Rayon Sports, yakiniye kandi APR FC,n’ikipe ya Buildgon FC yo muri Zambia, kuri ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Police FC.Uyu myugariro yavutse taliki ya 11 Kamena 1994.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

The Ben na Pamella basohokanye mu birwa bya Maldives

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bagiye mu biruhuko mu birwa...
15 October 2021 0

Amarangamutima ya Muhire Jean Claude ugiye kubana na Ingabire wamuhaye...

Umugabo witwa Muhire Jean Claude,ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko...
13 October 2021 0

Ntibisanzwe!!! Mu myaka 5 bamaze kubyarana abana 6 [AMAFOTO]

Umugore yavuzwe cyane mu binyamakuru kubera ukuntu amaze kwibaruka impanga...
9 October 2021 0

Umukecuru n’umusaza bakundanye bacyigana muri kaminuza bahuye nyuma y’imyaka...

Umugabo n’umugore batandukanye ku ruhu,bakundanye rwihishwa bacyiga muri...
8 October 2021 0

Kenya: Umusaza amaze imyaka myinshi aba mu buvumo nyuma yo kwirukanwa mu...

Umusaza ukomoka muri Kenya, w’imyaka 70 asigaye aba mu buvumo nyuma y’aho...
7 October 2021 0

Ya ngagi yakunzwe cyane ku isi kubera ukuntu yari izi kwifotoza yapfuye...

Ingagi yo mu birunga yari imfubyi yitwa,Ndakasi,yaciye ibintu ku isi ubwo...
6 October 2021 0