skol
fortebet

Uwabaye Miss Burundi 2022 yasubije abakomeje kumwibasira bavuga ko ari "mubi"

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Burundi 2022 Kelly Ngaruko avuga ko atewe "icyubahiro [iteka]" no kuba yambaye ikamba rya Nyampinga w’igihugu, kandi ko ashimiye buri muntu wese wamushyigikiye "ntibagiwe abababajwe n’amahitamo y’akanama nkemurampaka".
Ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe bavuze ko atari we wari ukwiye iri kamba, bavuga ko hashobora kuba hagendewe ku buhanga bwe nta buranga afite.
Nyuma yo kwegukana iri kamba, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko uyu mukobwa atari ari kwiye kuko ari (...)

Sponsored Ad

Miss Burundi 2022 Kelly Ngaruko avuga ko atewe "icyubahiro [iteka]" no kuba yambaye ikamba rya Nyampinga w’igihugu, kandi ko ashimiye buri muntu wese wamushyigikiye "ntibagiwe abababajwe n’amahitamo y’akanama nkemurampaka".

Ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe bavuze ko atari we wari ukwiye iri kamba, bavuga ko hashobora kuba hagendewe ku buhanga bwe nta buranga afite.

Nyuma yo kwegukana iri kamba, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko uyu mukobwa atari ari kwiye kuko ari ‘mubi’. Abandi bavuga ko habayeho amanyanga mu gutora Nyampinga w’u Burundi mushya.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (licence) mu mibare yakuye kuri Kaminuza ya Millikin muri Amerika.

Umushinga we ni uwo guteza imbere ubucuruzi buciriritse. Yari ahagarariye umujyi wa Bujumbura, akaba ku wa gatanu nijoro ari bwo yatorewe kuba Nyampinga w’u Burundi w’uyu mwaka, mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa cyabereye mu Kigobe.

Aganira na BBC habura amasaha ngo hamenyekane uwegukanye iri kamba, Sultan Suleiman, ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise riri mu bategura Miss Burundi, yavuze ko gutorwa nka Miss hashingirwa ku "mushinga mwiza gusumba abandi".

Suleiman yavuze ko "ubwiza, umuco n’akaranga" biri mu bigenderwaho "ariko si byo biza imbere ya byose", ahubwo akamaro umushinga ufite ku gihugu.

Mu butumwa bwo kuri Twitter yanditse mu Gifaransa, Miss Ngaruko yagize ati: "Nshimiye abanshyigikiye bose ntibagiwe abababajwe n’amahitamo y’akanama nkemurampaka".

"Imvugo yanjye ntiyahindutse. Mbafitiye icyizere, icyerekezo cyanyu n’imishinga yanyu kandi iri kamba rihagarariye intambwe ya mbere [itewe] mu gutuma umukobwa atera imbere mu bucuruzi".

Sezerano Arlène Antoine ni we wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi (1ère Dauphine), Ishimwe Aimée Gloire aba igisonga cya kabiri (2ème Dauphine), naho Ndahiro Mégane aba Miss Popularity (wakunzwe na rubanda).

Mu bihembo Miss Burundi yegukanye, harimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Ractis, hamwe n’umushahara wa buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe, uzafata abarirwa muri miliyoni 3,2 z’amafaranga y’u Burundi, no kumurihira amashuri mu gihe cy’umwaka umwe.

Igisonga cya mbere cya Miss Burundi agenewe miliyoni 2 z’amarundi hamwe no kumurihira amashuri mu mwaka umwe, igisonga cya kabiri miliyoni 1,5 no kumurihira amashuri, naho Miss Populaire (Popularity) agenewe miliyoni 1 y’amarundi no kumurihira amashuri.

Icyakora mu bashyigikiye Miss Ngaruko harimo umuhanzi Sat B wavuze ko ibyabaye kuri uyu mukobwa byamwibukije ubwo yinjiraga mu muziki, bamwe bakajya bamubwira ko ari ‘mubi’ ntaho azagera. Ariko ngo abo bavugaga ibyo ubu nibo basigaye bakora ibisa nk’ibye.

Ati “Miss Burundi 2022 [Ngaruko Kelly] binyibukije nkiza mu muziki uko bambwira ngo nsa nabi. Ndi mubi. Abashimagiza ubwiza bwabo twakora [dukora] bimwe cyo kimwe nabo beza twakora bimwe umengo [ubanza] barahavuye [baravuye] bavamwo inkono y’itabi.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa