skol
fortebet

Uwari umugore wa Bulldogg yabaye umuvugabutumwa

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rudatsikira Nelly wahoze ari umugore wa Bull Dogg yinjiye mu ivugabutumwa, nyuma yo kurambikwaho ibiganza n’umushumba Lea Gahindo wo mu itorero yari asanzwe asengeramo ‘Goshen Ministry’ rikorera i Nyamirambo.

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024 nibwo Rudatsikira Nelly yarambitsweho ibiganza arasengerwa, ahabwa inshingano zo kwigisha ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rudatsikira yagize ati “Kuva uyu munsi nsigaye ndi Reverand Rudatsikira Nelly, nari maze igihe nsengera muri iri torero ari naho naje gukirizwa nyuma y’igihe ntakandagira mu rusengero ukundi.”

Rudatsikira yavuze ko urugendo rwo gukizwa kwe rwari rugoranye kuko yari amaze igihe adakozwa ibyo kujya gusenga cyangwa kwegerana n’Imana.

Uyu mugore yahishuye ko ubusanzwe se umubyara ari pasiteri icyakora nyuma yo kubyarira Bull Dogg akaba yaragiranye ibibazo n’umuryango we bituma atera umugongo urusengero atangira inzira y’umugabo we wari icyamamare.

Nyuma y’imyaka myinshi adakozwa ibyo gusenga, Rudatsikira yavuze ko Bull Dogg ari we muntu wa mbere wamusabye ko yakizwa akongera akakira Yesu nk’umwami n’umukiza akava mu buzima bwo kuryoshya.

Ati “Umunsi umwe Bull Dogg ni we wa mbere wampamagaye anganiriza ibijyanye no gukizwa, icyo gihe nari nkica icyaka numva antaye mu bintu yanzanyemo kuko yari atangiye kuvuga ko nawe agiye gukizwa, icyo gihe rwose twatandukanye mubwiye ko bitakunda ko ntahemukira icyo kunywa.”

Umwaka ushize muri Mutarama 2023, nibwo Nelly yasabwe n’inshuti ye kumuherekeza mu materaniro ajyayo atabishaka ariko birangira agiyeyo.

Ati “Ndabyibuka nari kumwe n’inshuti yanjye twaraye tunyweye inzoga, yadusabye kumuherekeza gusenga ariko zari zikiturimo rwose, twagiye twanga ariko tujyayo. Numvise ari ibintu biruhura mu mutwe ariko ntibyahise bimfata. Kuva icyo gihe natangiye kumva najya njyayo nshaka kwiruhukira mu mutwe, ibyo gukizwa byo rwose naba mbeshye.”

Nyuma y’umwaka urenga Rudatsikira Nelly atangiye amasengesho yamaze kurambikwaho ibiganza n’umushumba we amuha inshingano z’ivugabutumwa.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa