skol

Uwicyeza Pamella yateye umutoma The Ben washyize hanze ifoto yaciye ibintu

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 November 2021

Umukobwa The Ben aherutse kwambika impeta,Uwicyeza Pamella ntabwo asiba kumurata no kumubwira amagambo meza ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kubona ifoto The Ben yashyize hanze,Pamella yanyarukiye ku rubuga rwe rwa Instagram,arandika ati:”Mbegaa umukunzi wanjye ni mwiza.”

Akimara gushyiraho ubwo butumwa, The Ben nawe ntiyazuyaje yahise amusubiza ati: ”Ndagukunda iteka”.

Ibi byaje nyuma y’aho The Ben yari amaze gushyira hanze ifoto agaragara yambaye ingofero y’umukara n’imyenda ijya gusa ibihogo afite igikombe cy’ubururu ahagaze ku nkingi y’inyubako y’amabara y’umweru.

The Ben yifashishije iyi foto aherutse gukumbuza abafana be album ari gutegura izaba iriho ibyamamare mu muziki muri Afurika.

Umwe mu bafana ba The Ben, yagize ati:”Njye ngiye kuva kuri instagram niba udashyize hanze Album.”

Benshi bakomeje kugaragaza ko bafite amatsiko menshi yo kumva iyi Album ya The Ben igizwe n’indirimbo 12, kimwe cya kabiri cyayo akaba ari indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, izindi zisigaye zikaba izisanzwe.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamideli yavuze akaga yahuye nako kubera gukundana n’ibyamamare birimo...

Uwahoze ari umukunzi w’igikomangoma Harry yavuze ko "ari umunyamahirwe" kuba...
21 November 2021 0

Umunyamakuru Khenzman yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we...

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’uruganda rwa...
20 November 2021 0

Umunyamakuru Janvier Popote n’umufasha we Allen baryohewe n’ukwezi kwa Buki...

Umunyamakuru uri mu bakundwa na benshi mu Rwanda,Nshimyumukiza Janvier...
19 November 2021 0

Hon.Bamporiki yahaye igisubizo abavuga ko kwambara Bikini mu marushanwa...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteriy’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
19 November 2021 0

Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi menshi

Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Byiringiro Lague, yabatijwe mu mazi...
17 November 2021 0

Umunyamakurukazi yashyingiranwe n’umufana we wavuze ko amaze imyaka 10...

Umunyamakuru wa NBS TV Rukh-Shana Namuyimba yashyingiranwe ku mugaragaro...
15 November 2021 0