skol

Vuvuzela zavugiye ku rukiko bwa mbere na Halleluya ziba urusobe!!!Benshi bishimiye gufungurwa kwa Prince Kid

Yanditswe: Friday 02, Dec 2022

featured-image

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dieudonné Kagame Ishimwe uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda ndetse rutegeka ko ahita afungurwa.
Prince Kid yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho birimo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rutegeka ko ahita arekurwa.
Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza ku byaha bumurega.
Uyu mwanzuro ukimara gutangazwa abakunzi be n’inshuti ze bavugije urwamo rw’impundu ndetse (…)

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dieudonné Kagame Ishimwe uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda ndetse rutegeka ko ahita afungurwa.

Prince Kid yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho birimo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rutegeka ko ahita arekurwa.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza ku byaha bumurega.

Uyu mwanzuro ukimara gutangazwa abakunzi be n’inshuti ze bavugije urwamo rw’impundu ndetse abandi batera za Halleluya bishimira ko uyu mugabo arekuwe.

Bamwe mu bakunzi be batangarije itangazamakuru ko bishimiye ko uyu mugabo arekuwe.

Bamwe basenze Imana cyane ndetse bashimangiye ko mu Rwanda hari ubutabera.Umubyeyi wa Davis D yagize ati "Imana ishimwe bajye barenganura abarengana."

Rwarutabura umufana wa Rayon Sports wakunze guhabwa ikiraka na Miss Rwanda yategurwaga na Prince Kid yagize ati "Umuntu abafana ba Rayon Sports bakundaga [Prince Kid] yaje ahubwo baze tujye kumwakira".

Ku rukiko,Rwarutabura yavugije Vuvuzela cyane yishimira uyu mwanzuro ndetse agaragaza ibyishimo bisendereye nka benshi mu bari bahari.

Undi mukunzi wa Prince Kid wamusengeye cyane,yagize ati "Umuntu usenga ahora yiteguye kuko ibitangaza bihoraho.Mu kanya nari maze kuvuga ko nizeye ko ari butahe.Icyizere cyari 65%.Byongereye ubunini bw’Imana muri Njye.Ubutabera bw’u Rwanda ndabushimiye cyane.Navuga ngo asohotse ahantu hakomeye.Ndakeka ko biramwongerera amashimwe muri we."

Ishimwe yafunzwe kuva mu kwezi kwa kane ku birego byatanzwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda yateguraga biciye muri kompanyi ye Rwanda Inspiration Back Up.

Nyuma y’ibi birego leta yafashe icyemezo cyo guhagaritse iri rushanwa by’agateganyo.

Ibitekerezo

  • Ntibyumvikana ukuntu RIB+ubushinjacyaha na budget yose igenda kuri izi nzego ebyiri ariko bakananirwa kubona hakiri kare ko Prince Kid ari were

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa