skol

Wa mugabo watewe umutima w’ingurube yapfuye nyuma y’amezi 2

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 March 2022

Umuntu wa mbere kw’isi washyizwemwo umutima uvuye mu ngurube yapfuye atarengeje amezi 2.

David Bennett, yahitanwe n’indwara y’umutima gusa yari yongereye amezi abiri ku minsi y’ubuzima bwe nyuma yo kubagwa agaterwa uwo mutima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amagara ye yari amaze iminsi yaratangiye kumugaraguza agati nk’uko abaganga be muri Baltimore babivuze.Uyu mugabo w’imyaka 57 yapfuye itariki 8 z’uku kwezi kwa gatatu.

Bennett yari azi ibishobora kumugeraho ubwo yemeraga kubagwa, kuko yemeye imbere yo abagwa ko ari "kurasa mu mwijima".

Abanganga ku bitaro bya kaminuza ya Maryland babanje guhabwa uruhushya rudasanzwe n’urwego rwa Amerika rushinzwe ubuganga kugira bamubage, kubera ko Bennett - atari akiva mu gitanda - n’ubundi yari upfa.

Yabazwe tariki 7 za z’ukwezi kwa mbere 2022, abaganga bavuga ko mu byumweru bya mbere yamaze iminsi ari kumwe n’umuryango we, akareba imikino ya Super Bowl akanavuga ko akeneye gutaha kureba imbwa ye, Lucky.

Ariko ubuzima bwe bwaje kuba bubi, abaganga "birabashobera".

Umuganga ubaga Bartley Griffith wamuteye uwo mutima yavuze mu itangazo ryasohowe n’ibitaro ati: "Yabaye umurwayi w’intwari yihagazeho kuva ku ntangiriro kugeza kw’iherezo".

Mbere yaho, Dr Griffith yari yavuze ko icyo gikorwa cyari cyatumye isi itera indi ntambwe mu kwegereza kubona igisubizo cy’ubukene bw’ingingo z’umubiri".

Kugeza ubu, abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje guterwa ingingo y’umubiri, bikavugwa ko abarenga 100.000 ari bo bari ku rutonde rwo gutegereza.

Umwanzuro w’uko hakoreshwa ingingo zivuye ku nyamaswa kugira ngo abazikeneye bashobore kuzibonera igihe,umaze igihe kirekire wigwa ndetse gukoresha tumwe mu duce tw’umutima w’ingurube twitwa valve byo bikaba bisigaye ari ibisanzwe.

Mu Ukwakira 2021, abaganga babaga i New York batangaje ko bashoboye gutera neza impyiko y’ingurube mu muntu. Kugeza icyo gihe icyo gikorwa nicyo cyari icya mbere gihanitse muri icyo gice.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo ubana n’ubumuga yakoze ubukwe bw’igitangaza bwitabiriwe n’abakomeye...

Ku wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2022, abantu babarirwa mu magana...
17 May 2022 0

Umunyamakuru wa Goodrich yatabarutse mu buryo butunguranye

Umunyamakuru wa Televiziyo Coodrich ikorera mu Rwanda, yapfuye mu buryo...
16 May 2022 0

Umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie yiyemeje kwibera mu Rwanda...

Umusore witwa Michael Tesfay wari usanzwe uba mu mahanga,yiyemeje kwibera...
14 May 2022 0

Umushoferi yabaye inyangamugayo ku mafaranga yatoraguye bimuviramo imigisha...

Umushoferi wa tagisi muri Gana yashimiwe ubunyangamugayo bwe nyuma yo...
13 May 2022 0

Umugore yahishuye isomo rikomeye yigiye mu guhinduranya abagabo 8 mu mwaka...

Umugore ukomoka muri Amerika witwa Laura Williams avuga ko yabayeho mu...
12 May 2022 0

Ngoma:Umukobwa wendaga kuba umubikira yatorotse ikigo asiga urwandiko...

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi...
11 May 2022 0