skol

Wa mwana wagaragaye acuruje agataro yiga akomeje guhindurirwa ubuzima n’umuryango we

Ubuzima   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 13 June 2022

Amina Umunyeshuri ukiri muto wagaragaye asubiramo amasomo ye acuruje agataro akomeje guhindurirwa ubuzima n’umubyeyi we, Nyuma yo kwemererwa ishuri ryo kwigamo we n’umuryango we bahawe akayabo k’amafaranga arenga Miliyoni yo kubafasha kugira icyo bakora cyabateza imbere.


Umusore wamubonye bwa mbere ndetse agafata n’amashusho yagaragaje Amina yiga anacuruza avuga ko ibyo uyu mwana agezezeho ari ibyo kwishimira cyane ko akibona uwo mwana yifuje kugira icyo yakora anashimira abantu bose bamushyigikiye by’umwihariko Itangazamakuru.

Uyu musore avuga ko kugeza ubu yishimira ko amashusho yafashe yabyaye umusaruro kandi mwiza.

Avuga ko Umwana akimara kubona ishuri ry’umwana bafashe umwanzuro wo gushaka amafaranga yafasha Umuryango kugira ngo n’igihe umwana avuye ku ishuri age abasha kubaho ubuzima bwiza.

Amina n’umubyeyi we bavuze ko bishimiye cyane igikorwa cyakozwe bashimira buri muntu wese wagize uruhare mu kubashyigikira.

Amina mu ijwi ririmo ikiniga yagize ati" Uretse ko hari igihe ibintu bikurenga ikintu navuga ni kimwe n’ugushimira buri muntu wese wagize uruhare muri iki gikorwa haba uwatanze Igihumbi cyangwa se hejuru yayo Imana imukubire".

Kugeza ubu uyu muryango uvuga ko ubuzima bwabo buri guhinduka mu buryo batatekerezaga cyane Umubyeyi wa Amina ariwe Mama akazi yakoraga byari bigoye ko hari impinduka zaba k’umuryango kuko yakoraga akazi ko murugo.

Amina aherutse kuvuga ko kimwe mu bintu byatumye afata umwanzuro wo gucuruza agataro ari uko yashakaga gufasha Mama we kugirango babone ibibatunga murugo ndetse n’ibyamufasha ku ishuri.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore uko wamenya niba umwana ari uwawe cyangwa atari uwawe udakoresheje...

Bikunze kugorana kumenya niba koko umwana ari uwawe cyangwa Atari uwawe mu...
28 June 2022 0

Nshuti Innocent wa APR FC yateye imitoma irenze umukunzi we ku isabukuru...

Rutahizamu wa APR FC,Nshuti Innocent yasutse amarangamuti ye ku mbuga...
28 June 2022 0

Rutahizamu wa Mukura VS yambikiye impeta umukunzi we mu rukari...

Ndizeye Innocent, ukina asatira muri Mukura VS yambitse impeta umukunzi we...
28 June 2022 0

Igihe ubukwe bw’Umunyanyamakuru Uwimana Clarisse buzabera cyamenyekanye

Umunyamakurukazi w’imikino kuri B&B FM- Umwezi, Uwimana Clarisse...
25 June 2022 0

Umuganga yakuyemo ijisho ritari ryo umurwayi bimuviramo guhuma

Muganga yakoze amakosa akomeye akuramo ijisho ritari ryo mu gihe cyo kubaga...
24 June 2022 0

Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports agiye kurushinga na Madamu Soraya...

Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu (BNR), Hon. Hakuziyaremye...
23 June 2022 0