skol

Weasel yateguje ubukwe buhenze Sandra Teta bitegura kurushinga

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 May 2022

Umuhanzi wahoze ari icyamamare muri Goodlyf Weasel Manizo yatangaje yishimye cyane ko afite umugambi wo gukura ku mugaragaro umukunzi we “mu rugo rwa se" bakabana akaramata.

Mu kiganiro yagiranye na Spark TV, Weasel yavuze ko atamenyekanisha umukunzi we kubera gutinya ’abandi’ bashobora kumwiba. Icyakora, nyuma yaje kwerura ati: "Isi yose izi uwo ari we,ni Sandra Teta".

Weasel yashushanyije ifoto y’ukuntu we n’abazamuherekeza mu bukwe mu Rwanda bazaba barimbye,birangira yemeje ko bizaba bihenze. Yongeyeho ariko ko bazagurira amatike bamwe mu bazabaherekeza.

Weasel agira ati: "Yambyariye abana babiri rero nicyo gihe ngo twashime." Yongeyeho ati: Rata mugore wanjye niba undeba kuri televiziyo, ninjye mugabo wawe. Waranyuze, naremeye.”

Mu ijwi riranguruye, Weasel yavuze ko iyo umugabo atinze gushyingiranwa n’umukunzi we, birangira abandi bamwitwariye. Yashoje agira ati: “Ndanezerewe cyane.

Weasel na Sandra bakundanye kuva mu mpera za 2018 ubwo Weasel yari umukiriya uhoraho mu kabari ka Sandra bigeze guhurira mu Rwanda mbere y’aho.

Bashyize ahagaragara urukundo rwabo ubwo uyu mukobwa igihe yagaragaraga mu ndirimbo ya Weasel ’Guwoma’ yari igamije gutanga umucyo ku mibanire yabo.

Sandra yitabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Miss SFB mu 2011, maze aba igisonga cya 2.Ibi byakinguye imiryango ye yinjira muri showbiz.

Sandra yahawe akazi k’igihe gito nyuma yo kwerekeza i Kampala kugirango azamure akabari kitwa Hideout Bar & Lounge kari ahitwa Lugogo, kari gakunzwe cyane n’abahanzi, cyane cyane abo mu muryango wa Mayanja.

Sandra na Weasel bafitanye abana babiri hagati yabo, umukobwa n’umuhungu.Uyu muhanzi arashaka gushyingiranwa n’uyu munyarwandakazi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore uko wamenya niba umwana ari uwawe cyangwa atari uwawe udakoresheje...

Bikunze kugorana kumenya niba koko umwana ari uwawe cyangwa Atari uwawe mu...
28 June 2022 0

Nshuti Innocent wa APR FC yateye imitoma irenze umukunzi we ku isabukuru...

Rutahizamu wa APR FC,Nshuti Innocent yasutse amarangamuti ye ku mbuga...
28 June 2022 0

Rutahizamu wa Mukura VS yambikiye impeta umukunzi we mu rukari...

Ndizeye Innocent, ukina asatira muri Mukura VS yambitse impeta umukunzi we...
28 June 2022 0

Igihe ubukwe bw’Umunyanyamakuru Uwimana Clarisse buzabera cyamenyekanye

Umunyamakurukazi w’imikino kuri B&B FM- Umwezi, Uwimana Clarisse...
25 June 2022 0

Umuganga yakuyemo ijisho ritari ryo umurwayi bimuviramo guhuma

Muganga yakoze amakosa akomeye akuramo ijisho ritari ryo mu gihe cyo kubaga...
24 June 2022 0

Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports agiye kurushinga na Madamu Soraya...

Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu (BNR), Hon. Hakuziyaremye...
23 June 2022 0