skol
fortebet

Yashyingiranwe n’umunyeshuri yigishije akamubwira ko nasoza amashuri azamugira umugore

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku ya 18 Kamena 2022, Bwana Naboth Mpireirwe, umunyamabanga w’akarere ka Ntungamo (Minisitiri) ushinzwe imari n’ubutegetsi yashyingiranywe n’umukunzi we bamaranye igihe kinini ari we Sandra Atukwatse kuri katedrali ya St Mathew Kyamate nyuma abashyitsi babo bakirwa mu birori byabereye I Ntungamo.
Muri 2003, Bwana Mpireirwe wari urangije amashuri yisumbuye yananiwe gukomeza amasomo kubera kubura amafaranga y’ishuri.
Yahisemo gutangira kwigisha ku ishuri ryisumbuye rya Kyangara ryaje gufungwa (...)

Sponsored Ad

Ku ya 18 Kamena 2022, Bwana Naboth Mpireirwe, umunyamabanga w’akarere ka Ntungamo (Minisitiri) ushinzwe imari n’ubutegetsi yashyingiranywe n’umukunzi we bamaranye igihe kinini ari we Sandra Atukwatse kuri katedrali ya St Mathew Kyamate nyuma abashyitsi babo bakirwa mu birori byabereye I Ntungamo.

Muri 2003, Bwana Mpireirwe wari urangije amashuri yisumbuye yananiwe gukomeza amasomo kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Yahisemo gutangira kwigisha ku ishuri ryisumbuye rya Kyangara ryaje gufungwa nyuma. Yigishije mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri yisumbuye ari naho yahuriye n’uwaje kuba Madamu we Atukwatse wigaga mu mwaka wa 2 muri icyo kigo.

Bwana Mpireirwe yagize ati“Yari umunyeshuri mwiza.Naramushimye cyane, ntabwo nigeze nsaba cyangwa ngo ngirane umubano wihariye na we. Yari umwe mu banyeshuri b’abanyabwenge. Mu by’ukuri natekerezaga ko atagomba kwiga kuri iryo shuri kuko icyo gihe ntabwo ryakoraga neza. Namugiriye inama yo gushaka ahandi arabyemera.”

Madamu Atukwatse yimukiye ku ishuri ry’abakobwa rya Bwongyera aho nyirasenge yari umuyobozi ahiga mu mwaka wa 3 n’uwa 4 w’amashuri yisumbuye mu gihe na Mpirirwe yimukiye ku rindi shuri, rya St Paul’s SS Kagarama.

Yakomeje agira ati: “Nakomeje kuvugana na we [umukobwa], namwandikiraga amabaruwa amutera inkunga yibanda ku masomo, namusezeranyije ko nzamurongora narangiza amasomo ye kandi ko nzamutegereza kugeza ku rwego urwo ari rwo rwose azageraho.”

Ubwo uyu mukobwa yarangizaga icyiciro rusange [O’level] muri 2005, ababyeyi be ntibashoboye kwishyura amafaranga y’ishuri ngo akomeze amasomo ye bahitamo kumujyana kwiga gutunganya imisatsi i Kampala.

Ahanini, ibi byakozwe kugira ngo bamubuze kwinjira mu byogukundana. Ntabwo bamenye ko umukobwa wabo yakomeje gushyikirana na Bwana Mpireirwe. Ku bw’ibyo, yahagaritse kwiga.

Madamu Atukwase yagize ati: “Yampamagaraga buri munsi ambwira ko ntari uwo kuba muri salon, natekereje kandi ko atari ibyanjye. Narabiretse nsubira mu rugo. Yamboneye [umukunzi we] akazi ko kuba umwarimu mu ishuri ryigenga ry’incuke. Yagumye mu mujyi ariko ntitwashoboraga kwirinda kuvugana. ”

Muri icyo gihe ni bwo abashakanye bakundanye cyane. Bwana Mpirirwe yari yararetse kwigisha kandi yakoraga nk’umucungamutungo mu kabari gafite n’amacumbi ko muri Ntungamo kitwa Lucky Guest House.

Nyuma y’igihe gito, Madamu Atukwase yiyandikishije mu kwiga ibijyanye n’uburezi bw’abana bato muri Kiyoora PTC, gahunda ya wikendi ariko byahagaritswe nyuma y’umwaka umwe yiyandikishije. Yatwite umwana we wa mbere muri 2006 yibaruka imfura yabo, ubu yiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye ku ishuri rya Immaculate Heart Girls School.

Umwaka umwe nyuma yo kubyara umwana wa mbere, Bwana Mpirirwe yagiye muri Iraki aho yakoraga akazi ko gucunga umutekano agahembwa na guverinoma y’Amerika aho yakuye amafaranga. Yagarutse mu mpera za 2009 mu kiruhuko cy’iminsi 45, yishyura inkwano y’umugore we.

Aba bombi babanye imyaka 17 mbere y’ubukwe bwabo bwabaye mu kwezi gushize.Inkuru y’urukundo rwabo yakwirakwiriye hose ndetse itangazwa n’ikinyamakuru My Wedding cyo muri Uganda.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa