Inzobere mu by’ubuvuzi zagaragaje ingaruka zikomeye zo gukoresha imiti nabi
Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2024

Inzobere mu buvuzi hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) zahagurukiye impungenge z’ikoreshwa nabi ry’imiti, ziburira ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu kongera ikibazo cyo kuba indwara zimwe zihagararaho imbere y’imiti yica microbes icyo bita mu Cyongereza “Antimicrobial resistance (AMR)”.
Gukoresha nabi antibiyotike, harimo kuyikoresha bitari ngombwa cyangwa kunanirwa kurangiza umuti wandikiwe, bishobora gutera AMR, aho mikorobe zizamura ubushobozi bwo guhangana n’imiti yakagombye kuzica.
Uku kwihagararaho kw’indwara gutuma kuvura infections bigorana cyangwa rimwe na rimwe ntibishoboke kuyivura.
Ibi bibaho mu gihe mikorobe nka bacteria, virusi, fungi, n’izindi nkazo, zigenda zihindagurika kugirango zigire resistance ku miti irimo antibiotics, antivirals, antifungals, na antiparasitics
Iki nk’uko inzobere mu by’ubuvuzi zivuga ni ikibazo gikomeye cyane ku buzima mu Isi yose, kuko bigora kuvura, bikongera indwara, kandi bikongera ibyago by’ingaruka zikomeye n’urupfu.
RBC, ku bufatanye n’umuryango wita ku gukumira no kurwanya indwara mu Rwanda (IPCR), ibitaro, n’isosiyete mpuzamahanga ikora imiti, Pfizer, irimo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya AMR.
Muri izo ngamba harimo gukangurira abantu kumenya ingaruka ziterwa no gukoresha imiti nabi no guharanira ubuvuzi bunoze.
Dr. Leopold Bitunguhari, umushakashatsi mu by’ubuvuzi mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yashimangiye ko gukoresha imiti nabi bitesha agaciro imikorere yayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *