skol

Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye kongera guhurira mu giterane “Rwandan Christian Convention’’ imbonankubone

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 August 2021

Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye guhurira mu giterane “Rwandan Christian Convention’’ gitegurwa hagamijwe kunga ubumwe bw’abenegihugu binyuze mu matorero babarizwamo, kizaba kiba ku nshuro ya karindwi.

Iki giterane giteganyijwe tariki 3, 4 na 5 Nzeri 2021, kizabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, ku wa 5 Nzeri 2021. Cyatumiwemo abarimo Bishop John Rucyahana na Pasiteri Antoine Rutayisire bazaba babwiriza ndetse na Midwest Worshippers izasusurutsa abazaba bakurikiye.

Bitandukanye n’umwaka ushize, aba bavugabutumwa bagitumiwemo bazaba bari muri Amerika kuko abazacyitabira bazahurira hamwe nubwo ingamba zo kurwanya Coronavirus zigikomeje kubahirizwa.

Iki giterane cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazabona Umwami Mana. Abaheburayo 12:14.’’

Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika muri “Rwandan Christian Convention’’, igiterane gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y’iterambere, abakirisitu bagiramo uruhare.

“Rwandan Christian Convention’’ yatangiye kuba mu 2015. Yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Chicago muri Leta ya Illinois, Dallas muri Texas, Dayton muri Ohio, Washington na Phoenix muri Arizona.

Iki giterane cyibutsa Abanyarwanda kumenya agaciro kabo no kwishimira abo bari bo. Amatorero n’amadini asabwa gusenyera umugozi umwe gukomeza gukunda u Rwanda.

Rwandan Christian Coalition si itorero ahubwo ni ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda bateranira mu matorero atandukanye bakagirana ubumwe n’urukundo, bijyana no kwibuka aho bavuye.

RCC yatangiriye muri Amerika yananyuze muri Canada muri Toronto mu 2018; intego ifite ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b’abakirisitu mu matorero atandukanye. Haratekerezwa kugana by’umwihariko mu Bubiligi, Australia n’ahandi i Burayi.

Igiterane uyu mwaka kizanyura na live kuri YouTube ya Rwanda Christian Coalition ndetse na Facebook page.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bishop Harerimana yashimye Imana kubera ibitangaza yakoze mu masengesho...

Bishop Harerimana Jean Bosco yanyuzwe n’umusaruro wavuye mu masengesho...
27 September 2021 0

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuyobora ADEPR mu myaka 6 iri...

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyoboye ADEPR mu nzibacyuho,kuri uyu wa...
26 September 2021 0

Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye kongera guhurira mu giterane “Rwandan...

Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye guhurira mu giterane “Rwandan Christian...
19 August 2021 0

Nyamagabe: Abanyamadini bahaye abari muri guma mu rugo ibiribwa bifite...

Kuri uyu wa 06 Kanama 2021,akarere ka Nyamagabe kakiriye inkunga y’ibiribwa...
6 August 2021 0

Papa yasomeye Misa y’iminota 10 ku rubaraza rw’ibitaro arwariyemo

Papa Francis yashoboye guhura n’abantu bwa mbere kuva bamubaze kubera...
11 July 2021 0

Uko TB Joshua uherutse gupfa yarwanyijwe bikomeye n’abapasiteri bagenzi...

Umupastoro uzwi cyane muri Nigeria TB Joshua, wapfuye ku myaka 57, abandi...
8 June 2021 0