skol
fortebet

’Abanze kwitandukanya n’abacengezi bose barishwe’-Amagambo yatumye Pasiteri Zigirinshuti Michel ahagarikwa muri ADEPR

Yanditswe: Wednesday 03, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugabutumwa umaze kumenyekana cyane mu Rwanda, Pasiteri Michel Zigirinshuti, yahagaritswe n’itorero rya ADEPR kubera amagambo yakoresheje ubwo yabwiriziga abigishwa, akageraho atanga ingero yifashishije intambara y’abacengezi yabaye mu Rwanda.

Sponsored Ad

VIDEO: PASITERI ZIGIRINSHUTI MICHEL YAHAGARITSWE

Inkuru dukesha igihe.com ivuga ko uyu mukozi w’Imana ubwo yari kubwiriza abigishwa kuwa 19 Ukwakira uyu mwaka, yabasomeye umurongo kugira ngo wumvikane neza aza kwifashisha urugero rw’Intambara yabacengezi yabaye mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994,aho yavuze ko "Abaturage banze kwitandukanya n’abacengezi bose bishwe."

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nyuma y’aya magambo, Zigirinshuti yandikiwe ibaruwa imuhagarika mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza yaba mu rusengero ndetse no kuri YouTube,ndetse hakiyongeraho gutanga ibisobanuro byimbitse kuri ariya magambo yavuze nicyo yashakaga kumvikanisha.

Muri iri torero rya ADEPR Nyarugenge ari naryo Zigirinshuti yavugiyemo aya magambo,amaze gusoza kubwiriza Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yarahagurutse afata mikoro yifashisha umurongo uboneka muri 1 Samweli uvuga kuri Yesayi wohereje Dawidi ku rugamba ngo ajye kureba uko bakuru be bameze. yangera Kwibutsa Pasiteri Zigirinshuti ko Amakuru yose ava ku rugamba aba atandukanye ko havayo ay’ukuri ndetse n’atari ukuri.

Aha yashakaga kugorora imvugo ya Pasiteri Michel Zigirinshuti ashimangira ko Inkotanyi zitigeze zica abaturage mu mu ntambara y’Abacengezi.

Pasiteri zigirinshuti yahagaritswe amezi atatu

Ibitekerezo

  • nkuru rubwa aba ashyize kuri RDF, ubwo rwavaho gute? babica se yari ahari? yamenye gute ko abantu bafatanyaga nabacengezi?
    abapasitoro benshi basigaye bafite ivuzivuzi; sinzi ubabeshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa