skol
fortebet

Abayisilamu bamenye igihe bazizihiriza umunsi wa Eid Al Adha

Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al Adha, uzaba ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024.

Sponsored Ad

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya rivuga ko isengesho ryo ku rwego rw’igihugu rizabera kuri Kigali Pelé Stadium, guhera 6h00 za mu gitondo.

Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul-Hijjah. Uku ni ukwezi Abasilamu babishoboye bo ku isi bakora umutambagiro mutagatifu i Makkah uzwi nka Hajj.

Uyu munsi mukuru w’Igitambo wizihizwa ku Bayisilamu bose ku Isi, aho baba bazirikana umunsi Aburahamu yubahaga Imana akajya gutangaho igitambo umwana we w’ikinege.

Ni umunsi urangwa n’igikorwa cyo gukusanya amatungo yaba amagufi n’amaremare agatangwaho igitambo.Abayisilamu basangira na bagenzi babo batishoboye ndetse n’abandi bantu bo mu yandi madini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa