skol
fortebet

Apotre Paul Gitwaza yavuze ku ibaruwa imweguza yandikiwe n’ibindi avugwaho

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, Dr Paul Gitwaza waherukaga kweguzwa n’abashumba 6 bashinganye itorero rya Zion Temple nyuma akaza kubirukana,yagize icyo avuga kuri iki gikorwa ndetse no ku byo yavuzweho byo guhunga Igihugu.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hagaragaye ibaruwa n’Abashumba batandatu bamwandikiye ibaruwa bamumenyesha ko ahagaritswe ku mwanya w’ubuyobozi bw’iri torero.
Apotre Gitwaza ubu uri mu mahanga aho avuga ko akomeje kwagura itorero rye dore ko akomeje gufungura amashami (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, Dr Paul Gitwaza waherukaga kweguzwa n’abashumba 6 bashinganye itorero rya Zion Temple nyuma akaza kubirukana,yagize icyo avuga kuri iki gikorwa ndetse no ku byo yavuzweho byo guhunga Igihugu.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hagaragaye ibaruwa n’Abashumba batandatu bamwandikiye ibaruwa bamumenyesha ko ahagaritswe ku mwanya w’ubuyobozi bw’iri torero.

Apotre Gitwaza ubu uri mu mahanga aho avuga ko akomeje kwagura itorero rye dore ko akomeje gufungura amashami yaryo muri Leta zinyuranye zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagize icyo avuga kuri iki gikorwa cyo kumweguza.

Muri ubu butumwa yagezaga ku bayoboke, Gitwaza yashimiye inzego z’Igihugu by’umwihariko Perezida wa Repubulika “ku bw’ubushishozi bagira kugira ngo babashe kuzanira Abanyarwanda umutekano ubakwiriye”

Yavuze ko nubwo kiriya gikorwa cyo kumweguza cyahagaritse imitima y’abayoboke “ariko nanone turashimira Imana, igihugu cyacu ko bashishoje bagasanga biriya ari ibintu bidafite ishingiro.”

Ku byavuzwe ko yahunze Igihugu, Gitwaza yasabye abayoboke kwima amatwi abakwirakwiza amakuru nk’ayo y’ibihuha ko yahunze ndetse ko yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ati “Oya, nta convocation [inyandiko ihamagaza] n’imwe ya RIB nari nagira, sinzi ko izanahaba kuko nta cyaha nakorera Abanyarwanda no guhemukira u Rwanda sinzi ko nzabikora.”

Ibaruwa y’aba- Bishop batandatu bigaragara ko yanditswe tariki 14 Gashyantare 2022, yandikiwe Apotre Dr Paul Gitwaza imumenyesha ko akuwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Zion Temple.

Mu mpamvu zigaragara muri iyi baruwa, aba bayobozi bo muri uyu muryango, bashinja Gitwaza gufata imyanzuro ku giti cye ndetse no gusesagura umutungo.

Igika cya kabiri cy’iyi baruwa, kivuga ko Paul Gitwaza “waranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo unyuranye yawo no kugurisha iyindi, imwe mukayikoresha mu nyungu zanyu bwite ndetse indi muyimurira mu mahanga bidakurikije amategeko shingiro y’umuryango ndetse nta rwego na rumwe mugishije inama cyane cyane twebwe twashinganye namwe.”

Iyi baruwa igenda igaragaza ibikorwa byinshi bishinjwa Apotre Paul Gitwaza, isoza ivuga ko guhera kuri iyi tariki yandikiwe [14 Gashyantare 2022] “ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze n’inshingano zose zijyanye n’umwanya wari ufite mu muryango Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center kubera imiyoborere n’imikorere mibi wagaragaje mu buyobozi bwawo.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB, rwasohoye umwanzuro ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022 ugaragaza ingingo z’amategeko yisunzwe, rutesha agaciro iriya baruwa yeguza Apotre Paul Gitwaza.

RGB yamenyesheje bariya bagabo 6 ko icyemezo cyabo nta shingiro gifite kuko batari mu Nteko rusange mu gihe ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.

Iki cyemezo cyashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, kigira kiti “Ndabamenyesha ko “(1) Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari mu nteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo. (2) mugomba guhagaruka ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano mucye mu bunyamuryango n’abakristo ba Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa