skol
fortebet

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Isilamu barasaba ko gutora Adhana mu ijwi riranguruye mu gitondo bisubizwaho

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam bo mu mujyi wa Kiigali bababajwe n’icyemezo cyafashwe na Polisi cyo guhagarika ijwi rirangurura rivuzwa ku misigiti “Adhana” ryibutsa abemera bo muri iri dini gusari.
Aba bayisilamu basabye ko uyu muhamagaro wasubizwaho mu gihe Polisi ivuga ko iri jwi ritera urusaku mu baturage.
Ubusanzwe, Adhana ni uburyo abayobozi b’imisigiti bakoresha indangururamajwi mu guhamagara Abayisilamu ngo bajye gusenga.
Mu Rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam bo mu mujyi wa Kiigali bababajwe n’icyemezo cyafashwe na Polisi cyo guhagarika ijwi rirangurura rivuzwa ku misigiti “Adhana” ryibutsa abemera bo muri iri dini gusari.

Aba bayisilamu basabye ko uyu muhamagaro wasubizwaho mu gihe Polisi ivuga ko iri jwi ritera urusaku mu baturage.

Ubusanzwe, Adhana ni uburyo abayobozi b’imisigiti bakoresha indangururamajwi mu guhamagara Abayisilamu ngo bajye gusenga.

Mu Rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, abayislamu bo hirya no hino mu mujyi wa Kigali batunguwe no gusanga kuri imwe mu misigiti iriho abapolisi babuza abasanzwe batora adhana (Umuhamagaro) bazwi ku izina rya BILAL gukoresha indangururamajwi ndetse no gukoresha umunwa bahamagara bagenzi babo.

Amakuru avuga ko mu masaha ya saa kumi ubwo Abayisilamu bamenyereye kuzinduka bageraga ku musigiti wa Onatracom, bahasanze abapolisi bane bari kumwe n’ubayoboye ababuza ko baza gukoresha indanguramajwi.

Uyu mwanzuro wababaje benshi mu Bayisilamu baragagaje ko barenganyijwe kuko ngo uburenganzira bwabo bwabangamiwe.

Uwitwa Luckman Nzeyimana yanditse kuri Twitter ati “ Adhana ntabwo ari urusaku kandi kuvuga ko ibangamira abaturage ubwo birajyana n’uko hari n’abandi baturage mubujije uburenganzira bwabo.

Adhana ihamagara Abayisilamu kugira ngo basenge, imara umunota umwe, uyu munota umwe ntabwo ariwo mwakwita kubangamira abaturage.”

Uwitwa Malouda97 kuri Twitter we yanditse ati “ Imyaka yose ibi bimaze bifasha Abayisilamu mu buryo bw’imisengere. Niba mutahubutse mwongere mubyigeho.”

Uwitwa Impuguke Chadadi we yanditse ko bitumvikana ukuntu “guhamagarira abantu kwitabira isengesho byitwa guteza urusaku.”

Mutabazi Junior we ati “Abayisilamu basubizwe uburenganzira bwabo! Nta kintu batubangamiyeho.”

Benoin Kayitare ati “Abaturage babangamirwa ni abahe? Imisigiti iri ku duce dutuwemo n’abayisilamu benshi kurusha andi madini. Murashaka kuvuga ko aribo babyisabiye se? Urugero, ubu Kimironko ni he wakumva Adhana? Cyangwa Kibagabaga? Kinyinya? Murimo murarengera.”

Potien Bizimungu ati “Ibaze ukuntu Adhana isakuza kurenza ya mizindaro yo muri Matheus na Quartier Commercial. Ibaze ukuntu Adhana isakuza kurenza Radio ya Nyabugogo na Downtown. Si ndi Umuyisilamu ariko aha simbyumvise neza.”

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Suleiman Mbarushimana, yabwiye IGIHE ko uyu mwanzuro waganiriweho hakanzurwa ko Adhana idahagarara usibye mu misigiti yo mu Mujyi ya Kigali.

Ati “Ntabwo Adhana yahagaritswe kuko byari kuba ari ikibazo, ahubwo irakomeza mu misigiti yose ariko habayeho umwihariko ku misigiti itanu yo muri Nyarugenge, ntiyahagaritswe ahubwo basabye ko ikomeza ariko hadakoreshejwe indangururamajwi. Nabwo bireba amasengesho ya saa kumi n’imwe mu gitondo.”

Sheikh Mbarushimana yakomeje avuga ko Mufti w’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’inzego za leta, ko haza kumenyekana umurongo uhamye ikibazo gikwiriye gutwarwamo.

Yakomeje agira ati “Ahandi Adhana irakomeza hose usibye iriya misigiti itanu yo muri Nyarugenge. Twabonye ko ari ikibazo kidakomeye, Mufti araza gusohora itangazo.”

Umuvugizi wa Mufti w’u Rwanda, asobanura ko nta kibazo kinini abona muri Adhana.

Ati “ Ubusanzwe Adhana nta kibazo tuyibonamo kuko ikoreshwa iminota ibiri, ibaho mu mwanya urimo intera nini cyane, mu gitondo, saa sita na saa cyenda abantu barangiza akazi. Ntabwo ubusanzwe bibangamira abantu mu kazi. Biramutse bigize uwo bibangamira twagabanya ijwi ry’indangururamajwi.”

Adhana igamije kumenyesha Abayisilamu b’aho hafi ko isaha yo gusenga igeze. Sheihk Mbarushimana ati “Uwayihagarika ntabwo twumva ko byaba ari byo keretse bigaragajwe ko hari uwo yabangamiye.”

Mu butumwa Polisi yasubije Nzeyimana wabajijwe ku ihagarikwa rya Adhana,yagize iti "Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko bitegeganywa mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku. Murakoze."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa