Akarere ka Gasabo kahaye Abapasiteri, Abapadiri n’abandi bayobozi b’amadini n’amatorero ubutumwa bubasaba kugira uruhare rugaragara mu bukangurambaga bwo gushishikariza Abakirisitu kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bubaha n’imirongo ya Bibiliya bazifashisha mu nyigisho zabo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukoresha inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana mu gukangurira abayoboke babo kwishyura Mituweli y’umwaka wa 2026/2027, hagamijwe ko nta muturage wazabura ubuvuzi kubera kutagira ubwishingizi.
Mu mirongo ya Bibiliya bahawe harimo Yakobo 5:14, aho abayobozi b’amadini bibutswa kubaza abakirisitu niba ntawarembeye mu rugo atagira mituweli.
Hari kandi Ezekiyeli 33:7-9, aho nanone bavuga ko umushumba atigisha iby’umwuka gusa, ahubwo anaburira abantu ku byabagiraho ingaruka.
Undi murongo ni Tito 2:15, Ati muvuge ibyo bintu kandi mubihanangirize aha bavuga ko bagomba kwihanangiriza abayoboke bakihutira kwishyura mituweli.
Abaheburayo 13:17, umurongo basorejeho ni uwibutsa abakirisitu kugandukira abayobozi babo bakabumvira kuko barinda ubugingo bwabo.
Ubu bukangurambaga buje nyuma y’uko ku wa 30 Kamena 2026 umwaka wa Mituweli wa 2025/2026 warangiye. Kuri ubu abaturage bakaba bakangurirwa gutangira kwishyura umusanzu wa Mituweli wa 2026/2027 hakiri kare, kugira ngo hatazagira urembera mu rugo cyangwa ubura serivisi z’ubuvuzi bitewe no kutagira ubwishingizi bwo kwivuza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *