skol
fortebet

Kagame Charles yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Abanyuzwe’ yunganira iyitwa ‘Amakuru’ yakunzwe na benshi

Yanditswe: Thursday 04, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bagezweho mu muziki wo guhimbaza Imana, Kagame Charles, yasohoye indirimbo nshya yise ‘‘Abanyuzwe’’; ni nyuma y’amezi asaga icyenda ashyize hanze iyitwa “Amakuru’’ yakunzwe cyane.

Sponsored Ad

Kagame Charles asengera mu Itorero ‘Lifehouse Church’ ribarizwa mu Mujyi wa Coffs Harbour muri Australia ndetse ni naho akorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Uyu muhanzi wongeye kugaruka mu muziki wo guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo “Uranyuzwe’’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Boris na Nicholas mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Musinga.

Kagame Charles yabwiye itangazamakuru ko indirimbo ye nshya y’amashusho yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu kunyurwa n’uko Imana yabaremye.

Ati “Ubutumwa burimo ni ububwira abantu ko bakwiye kunyurwa n’ibyo Imana yabahaye. Hari abandi batabifite kandi babyifuza. Ni ingenzi kunyurwa n’ibyo Imana yaduhaye.’’

Yasobanuye ko abantu badakwiye kwiganyira ahubwo ari ingenzi ‘‘kunyurwa n’ibyo Imana yaduhaye.’’

Ati “Nizeye ko iyi ndirimbo izakirwa neza. Hari abantu numva Imana yateganyije ko izabagirira umumaro. Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana nabasaba gukomeza kudusengera no kutuba hafi mu murimo w’ivugabutumwa turimo.’’

Kagame Charles avuga ko indirimbo ye “Amakuru’’ yazamuye izina rye ayifata nk’imfura ye kuko ‘yamubereye iy’amateka’ bitewe n’uburyo yakiriwe.

Ati “Ni indirimbo nanditse, nyikora muri studio iratinda ariko nyisohoye abantu barayikunze, bampa ubutumwa. Ndashima Imana cyane. Ni indirimbo ivuze ikintu kinini kuri njye.’’

Afite imishinga itandukanye yo gukora indirimbo zizaba ziri kuri album azasohora mu minsi iri imbere. Yasoje gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi, ubu aritegura kuzitunganya mu mashusho.

Kagame Charles ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Moriah Entertainment Group ibarizwamo abandi bahanzi b’amazina akomeye mu muziki uhimbaza Imana barimo Gahongayire Aline, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo, Kanuma Damascène, Umurundi Fortran Bigirimana n’abandi.

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe”, “Naragukunze” na “Amakuru’’ aheruka gusohora.

Reba Indirimbo "Abanyuzwe" ya Kagame Charles




Umuhanzi Kagame Charles ukomeje guhembura imitima ya benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa