skol

MINALOC yatangaje amabwiriza yo kwirinda COVID-19 azagenga insengero zigiye kongera gufungura

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 July 2020

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu [MINALOC]yashyize hanze amabwiriza agomba kugenderwaho mu gufungura insengero nyuma y’aho zikomorewe mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuwa 15 Nyakanga 2020.


Muri aya mabwiriza,MINALOC yavuze ibyemewe gukorwa mu rusengero ndetse ibnibutsa ibibujijwe birimo kudahererekanya ibikoresho bitandukanye mu rusengero,gutura hakoreshejwe Mobile Money,kuba abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya mu nsengero n’ibindi.

AMABWIRIZA YA MINALOC

MINALOC yavuze ko insengero zose zizafungurwa ari uko zibanje kugenzurwa n’itsinda ry’Umurenge rishinzwe gukurikirana ko zujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, bikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bikamenyeshwa mu nyandiko.

Mu bice biri muri gahunda ya Guma mu Rugo, insengero ntizigomba gufungurwa.

Mu gutanga amaturo, abayoboke bayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga [Momo, Money transfer, Bank Transfer, aho bidashoboka hakoreshwa ubundi buryo ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Abakira amaturo y’ibitari amafaranga, hateganywa ahantu hihariye bizashyirwa mbere yo gusenga kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Igaburo ryera/guhazwa biremewe ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Uhazwa, uhaza ndetse n’abasangira igaburo ryera bagomba kubanza gukaraba neza. Bagomba kandi kwirinda guhererekanya cyangwa gusangirira ku bikoresho bikoreshwa muri icyo gikorwa. Aho bitabangamiye imyemerere, hakoreshwa uburyo bwo kwihereza (self-service) mu gusangira igaburo ryera.

Abakorerabushake bahuguwe bafasha mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus bagomba kuba bari ku rusengero igihe cyose hari igikorwa cyahabereye, kandi bafite ikibaranga.

Kuri buri rusengero hagomba kugaragara umubare ntarengwa w’abakwiye kurusengeramo muri iki gihe cya Covid-19, ukamanikwa ahagaragara.

Gahunda yo gusenga (iminsi n’amasaha), igomba kumanikwa ku rusengero ahagaragara kandi ikamenyeshwa ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo buzabashe gukurikirana no kugenzura.

Ibibujijwe

Gukoranaho, guhoberana, guhana ibiganza birabujijwe

Birabujijwe kuramukanya cyangwa kwegerana cyane (metero imwe) mbere na nyuma yo gusenga.

Guhererekanya ibikoresho byo mu nsengero nk’indangururamajwi (Micro-phone), ibitabo n’ibindi ntabwo byemewe.

Abana bonka n’abafite munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuza mu materaniro.

Gusengera abantu babakoraho cyangwa babarambikaho ibiganza nabyo ntibyemewe.

Birabujijwe kujya mu nsengero mu masaha abantu batemerewe kugenda (curfew).



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyamagabe: Abanyamadini bahaye abari muri guma mu rugo ibiribwa bifite...

Kuri uyu wa 06 Kanama 2021,akarere ka Nyamagabe kakiriye inkunga y’ibiribwa...
6 August 2021 0

Papa yasomeye Misa y’iminota 10 ku rubaraza rw’ibitaro arwariyemo

Papa Francis yashoboye guhura n’abantu bwa mbere kuva bamubaze kubera...
11 July 2021 0

Uko TB Joshua uherutse gupfa yarwanyijwe bikomeye n’abapasiteri bagenzi...

Umupastoro uzwi cyane muri Nigeria TB Joshua, wapfuye ku myaka 57, abandi...
8 June 2021 0

Umuvugabutumwa w’icyamamare TB Joshua yatabarutse ku myaka 57

Umuvugabutumwa wamamaye cyane muri Africa cyane cyane muri Nigeria aho...
6 June 2021 0

Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ye "Hari impamvu Pe"yahembuye...

Umuhanzikazi Aline Gahongayire, uri mu bakunzwecyane mu ndirimbo zo kuramya...
3 June 2021 0

Umuhanzikazi Chidinma wakiriye agakiza yagiye kubwiriza mu kabari

Umunya Nigeria,Chidinma Ekile wakunzwe mu ndirimbo zisanzwe,aherutse...
16 May 2021 0