skol
fortebet

Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 12, May 2026

Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

Sponsored Ad

skol

Abihayimana batatu barimo Abapadiri babiri n’Umufurere umwe muri Kiliziya Gatulika mu Rwanda barimo babiri bo muri Diyoseze ya Byumba, bitabye Imana mu minsi itatu.

Abitabye Imana, ni Padiri Jean Baptiste Mendiondo wari uzwi ku Izina rya Habineza witabye Imana ku ya 09 Gicurasi 2026.

Uyu ukomoka mu Bufaransa, ni na ho yitabiye Imana, aho yabaga mu nzu y’abageze mu zabukuru ya Arditeya Kambo, aho yitabye Imana azize uburwayi nk’uko byatangajwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza.

Itangazo rya Diyoseze ya Nyundo rivuga ko Musenyeri Mwumvaneza “ababajwe no kumenyesha Abepiskopi, abapadiri, abihayimana, abakirisitu, inshuti n’abavandimwe ko Padiri Jean Baptiste Mendiondo, wari uzwi nka Habineza, yitabye Imana ku wa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026, aho yabaga mu Bufaransa mu nzu z’abageze mu zabukuru, azize uburwayi.”

Padiri Jean Baptiste Mendiondo azwi cyane mu muhamagaro w’ubusasiridoti muri Diyosezi ya Nyundo, yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 1960.

Nanone kandi undi Mupadiri muri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda, ari we Bagirubwami Donat wakoraga umuhamagaro w’Ubusaseridoti muri Diyosezi ya Byumba, na we yitabye Imana mu ijoro ryo ku ya 12 Gicurasi.Sustainable Energy Solutions

Itangazo rya Diyoseze ya Byumba, rivuga ko “Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengimana afatanyije n’Umuryango wa Padiri Donat Bigirubwira ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana n’Abakrist bose ba Diyoseze Gatolika ya Byumba, abavandimwe n’inshuti ko uwp Padiri Donat Bigirubwira yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026 mu Bitaro bya Byumba.”

Iyi Diyoseze ya Byumba kandi yapfushije Umufurere, ari we Julien Nimusabimanazatwumva na we watabarutse kuri uyu wa Kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa