skol
fortebet

Nyabihu: Pasiteri yataye umugore n’abana be 4 ajya gusezerana n’undi yayoboraga bitera induru

Yanditswe: Sunday 03, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umupasiteri wo mu itorero rya Zion Temple witwa Ntacyobazantwara Jean Baptiste, yatanye umugore abana bane, asanga undi ukora umurimo wo kuririmba muri iri torero ndetse akaba na dilija wa Korali yanabanagamo n’uyu mugore wasigiwe abana.
Nkuko amakuru dukesha Ikinyamakuru Isezerano.com abitangaza,ibi byabereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rambura, kuri Uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, aho Pasiteri Jean Baptiste yari agiye gusezerana n’undi mugore witwa Musabyemariya Marie Claudine (...)

Sponsored Ad

Umupasiteri wo mu itorero rya Zion Temple witwa Ntacyobazantwara Jean Baptiste, yatanye umugore abana bane, asanga undi ukora umurimo wo kuririmba muri iri torero ndetse akaba na dilija wa Korali yanabanagamo n’uyu mugore wasigiwe abana.

Nkuko amakuru dukesha Ikinyamakuru Isezerano.com abitangaza,ibi byabereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rambura, kuri Uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, aho Pasiteri Jean Baptiste yari agiye gusezerana n’undi mugore witwa Musabyemariya Marie Claudine akaba n’umukirisitu mu itorero uyu mugabo abwirizamo, ariko biza kubanza kukomwa mu nkokora n’uwari umugore w’uyu mugabo wavugaga ko atasezerana atabanje gukemura ibibazo bafitanye birimo n’iby’abana bane babyaranye.

Uyu mugore wa mbere Beatrice Mukamurego, avuga ko ubusanzwe yari yarasezeranye n’umugabo we imbere y’Imana mu itorero ryitwa Church of God in Christ mu mwaka wa 2008, ariko ko batari barasezeranye imbere y’amategeko, ikaba ari nayo mpamvu agiye gusezerana n’undi mugore mu mategeko.

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Isezerano.com dukesha iyi nkuru, yavuze ko yabyaranye na Jean Baptiste abana bane, ndetse uwa mbere ko bamubyaye mu mwaka wa 2010, gusa nyuma aza kumenya ko agiye gushyingiranwa n’undi mugore baririmbana muri korali witwa Claudine, ahita atangira gukurikirana ayo makuru.

Beatrice ati” namenye ko agiye gusezerana n’undi mugore, mbanza kugira ngo barambeshya gusa nza kubikurikirana ndetse mbaza ushinzwe irangamimerere k’umurenge ambwira ko abo bantu baranzwe mu bazasezerana imbere y’amategeko. Ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, nibwo byabaye, gusa aza kugira Ibyo yemera bijyanye no kurera abana.”

Uyu mubyeyi avuga ko byatangiye amenya ko abana batanditswe mu irangamimerere kandi uko babyaraga, yarabonaga umugabo afata impapuro zo kwa muganga akamubwira ko agiye kwandikisha abana, ariko nyuma aza kubikurikirana asanga atarigeze abikora, bikaba no mumpamvu nyamukuru zatumye azana abana k’umurenge bari bagiye gusezeraniraho.

Beatrice akomeza avuga ko usibye kuba uyu mugabo amutanye abana bane, uwo asanze nawe asanzwe ari umugore, akaba amaze gutandukana n’abagabo batatu, Pasiteri basezeranye akaba ari uwa kane bagiye kubana. Avuga nawe atari abizi ko umugabo we yinjiye Claudine, ko yabimenye abibwiwe n’uwari umugabo we, amubwira ko iminsi yose yari yarabuze umugabo we, yabanaga na Claudine. Gusa uyu mugabo yabanje kubihana avuga ko bamubeshyera, ariko hadaciye icyumweru bahita barangwa mu bazasezerana mu murenge.

Yavuze ko bigoranye, uyu mugabo we yemeye imbere y’amategeko ko abo bana ari abe nubwo yari yabanje kubihakana ariko bagakizwa n’uko uwo mubyeyi yari yitwaje amafishi yakingirijeho abana, ndetse handitseho amazina y’ababyeyi bombi ahita abyemera, ndetse yemera kuzajya atanga ibihumbi 20 bya buri kwezi byo gutunga abo bana, kandi ko azajya abishyurira ishuri, akabambika, ndetse akishyura n’unwishingizi mu kwivuza.

Gusa nubwo Pasiteri yemeye ibyo byose, umugore we avuga ko abona ko yabikoze agira ngo yikize ubuyobozi abone uko asezerana n’uwo yakunze. Ibi avuga ko abishingira ku kuba mu myaka itatu ishize, ntacyo yamariye umuryango we, ko abana batungwaga nawe, cyane ko umugabo yabaga yaragiye kuko mu kwezi yahabaga inshuro zitarenze eshatu.

Ati”mu gihe cya guma murugo tariki ya 16 Mata 2020 yafashe urugendo aragenda, atubwira ko agiye gupagasa, ariko biza kugaragara ko yabanaga n’undi mugore utari Claudine basezeranye mu murenge, ndetse aza kunyemerera ko babana ndetse akaba nawe yari umukirisitu muri Zion Temple. Niyo mpamvu rero mvuga ko nta cyizere mfite ko ibyo yemeye azabikora.”

Akomeza agira ati” nubwo yajyaga muri abo bagore bwose, sinigeze mbona aho ahagarikwa cyangwa ngo asezere ku nshingano yari afite mu itorero. Kugeza magingo aya yari akijya mu rusengero agatanga amabwiriza abakirisitu bakayakurikiza, gusa njye nkababazwa no kuba asebya izina ry’Imana.”

Ibi bivugwa na Beatrice kandi, bishimangirwa na bamwe mu bakirisitu n’abaturanyi babo, Bavuze ko bibabaje cyane kubona umuntu bafataga nk’icyitegererezo ariwe ukoze ibintu nkibyo agasiga abana bane agasanga undi mugore.

Bavuga ko bitari bikwiye ku mukozi w’Imana, kandi ko usibye Imana izarebera abo bana nawe atazatinda kubona ko ahemutse kandi yibeshye.

Kuri iki kibazo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura, Kampire Georgette, yavuze byabaye ikibazo ubwo bari bagiye gusezeranya Ntacyobazantwara Jean Baptiste na Musabyemariya Marie Claudine, kuko hari umugore wahise azana abana avuga ko ari abo yabyaranye n’uyu mugabo, bituma baba baretse kubasezeranya, barabanza babashyira mu muhezo kugirango ikibazo cyabo gikemurwe.

Ati” tumaze kumenya iki kibazo twabashyize k’uruhande kugira ngo twumve impande zombi, maze uyu mudamu asaba ko icyambere ashaka ari uburenganzira bw’abana be, cyane ko natwe aricyo kibanze twabonaga gikenewe. Yongera asaba ko atasezerana ivangamutungo rusange kuko hari imitungo babonye bari kumwe, ko yasezerana ivangamutungo muhahano, ndetse impande zombi zirabyemera.”

Akomeza ati” umugabo yemeye abana, ndetse twabasezeranyije tumaze kwandika Abana mu irangamimerere, ndetse yemera inshingano zose yasabwe ku bana be, yemera ko azajya atanga ibihumbi 20 bya buri kwezi, ndetse akishyura amashuri yabo, akabatangira mituel, akanabambika.”

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko kuba ashatse undi mugore bidakuyeho inshingano afite ku bana be cyane ko mu mikurire y’umwana akenera urukundo rw’ababyeyi bombi. Avuga ko amadini n’amatorero ari abafatanyabikorwa bakomeye b’umurenge kandi ko bagirau ruhare mu gukemura ibibazo abaturage baba bafitanye.

Twashatse kumva uruhande rwa Pasiteri Ntacyobazantwara Jean Baptiste ngo tumenye icyo abivugaho n’impamvu yatumye asiga abana bane agashaka undi mugore, ariko ntibyadukundira. Mu gihe azaba yagize icyo atangaza tuzabibamenyesha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa