skol
fortebet

Papa Francis azasura imijyi ya DR Congo irimo Goma

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis azasura Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Sudani y’Epfo mu kwezi kwa karindwi, nk’uko byemejwe n’abamuhagarariye.
Ettore Balestrero, intumwa ye muri DR Congo yabwiye abanyamakuru ko Papa Francis azasura imijyi ya Kinshasa na Goma hagati ya tariki 02 - 05 Nyakanga 2022.
Matteo Bruni, umuvugizi wa Vaticano, yasohoye itangazo rivuga ko Papa Francis azanasura imijyi ya Juba na Bruni muri Sudani y’Epfo hagati ya tariki 05 - 07 (...)

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis azasura Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Sudani y’Epfo mu kwezi kwa karindwi, nk’uko byemejwe n’abamuhagarariye.

Ettore Balestrero, intumwa ye muri DR Congo yabwiye abanyamakuru ko Papa Francis azasura imijyi ya Kinshasa na Goma hagati ya tariki 02 - 05 Nyakanga 2022.

Matteo Bruni, umuvugizi wa Vaticano, yasohoye itangazo rivuga ko Papa Francis azanasura imijyi ya Juba na Bruni muri Sudani y’Epfo hagati ya tariki 05 - 07 Nyakanga.

Minsitiri w’intebe Sama Lukonde yabwiye abanyamakuru ko Papa yaje ku butumire bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Lukonde yongeraho ko leta izakora ibishoboka kugira uru ruzinduko rw’ikimenyetso cy’amahoro n’ubumwe ruzagenda neza.

Abagera kuri 50% by’abaturage miliyoni 95 ba DR Congo ni abakristu gatolika.

Uru ni uruzinduko rwa gatatu rw’umukuru wa kiliziya gatolika muri DR Congo mu myaka 37 ishize. Papa Yohani Paulo II yasuye iki gihugu kikitwa Zaïre gikuriwe na Mobutu Sese Seko mu 1980 no mu 1985.

DR Congo (ibice by’iburasirazuba) na Sudani y’Epfo ni ibihugu byashegeshwe n’intambara zimaze imyaka myinshi.

Papa Francis w’imyaka 85 amaze gusura umugabane wa Africa inshuro enye kuva yakwimikwa mu 2013.

Mu 2015 yasuye Kenya, Uganda, Centrafrique, mu 2017 asura Misiri, naho mu 2019 asura Maroc, Mozambique, Ibirwa bya Maurice na Madagascar.

Uruzinduko rwe muri DR Congo na Sudani y’Epfo ni urwa kabiri azaba agize muri uyu mwaka nyuma y’urwo azabanzamo muri Malta mu kwezi kwa kane.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa