Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Espanye, akaba azahamara icyumweru cyose, azenguruka imigi ikomeye ya Madrid, Barcelona n’ahandi, atanga imbwirwaruhame zikomeye, harimo n’iyo azageza ku Nteko Ishinga amategeko ndetse bikaba biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’abantu abihaye Imana bakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ntibisanzwe ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yamara icyumweru mu gihugu kimwe gusa. Ariko muri Espanye, papa Leon XIV, yavuze ko ikimuraje ishinga muri uru ruzinduko, ari ukuvuga ku kibazo cy’Abimukira.
Abari ku butegetsi uyu munsi muri Espanye, Umwami Felipe VI n’Umwamikazi Letizia bashimirwa ko bafite amategeko adasharirira abimukira, nyamara abarwanya ubutegetsi bwabo bo bakaba bashaka ko Leta imerera nabi abimukira cyane.
Ikindi gikomeye, Papa azagirana inama n’abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina n’abihaye Imana.
Raporo yasohowe n’Urwego rw’Umuvunyi wa Rubanda muri Espagne 2023, yagaragaje ko kuva mu 1940, abana bagera ku bihumbi 200 bashobora kuba barahohotewe.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ndege mbere yo kugera i Madrid, Papa Leo XIV yavuze ko ihohoterwa rikiri “igikomere kidakira.”
Umwami Felipe VI yashimye “ubutwari n’ubwitonzi” bya Papa kuri iki kibazo, avuga ko ari ingenzi mu rugendo rwo gukira no gusana ibyangijwe n’ayo mahano.
Muri Werurwe 2026, guverinoma ya Pedro Sánchez na Kiliziya Gatolika muri Espanye basinye amasezerano yo gutanga indishyi ku bahohotewe, nyuma y’imyaka myinshi yo guhisha amakuru no gutinda kwemera ikibazo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *