skol
fortebet

Papa Francis yagize Musenyeri Kambanda umukaridinali bimuha amahirwe yo kujya mu bahatanira kuba umupapa

Yanditswe: Sunday 25, Oct 2020

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi,Papa Francisa yashyizeho aba Karidinali bashya 13. barimo umunyarwanda, Archêveque wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda wavutse muri 1958.

Sponsored Ad

Uyu Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yabaye uwa mbere mu Rwanda ubashije kugera kuri iyi ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika muri iki gihugu cyane ko ubu ari mu bashobora gutorwamo papa.

Mu kiganiro Musenyeri Kambanda yahaye ikinyamakuru IGIHE,yavuze ko iyi nkuru nziza yamutunguye.

Ati “Nibyo, maze kubyumva, birantunguye!”

Tariki ya 08 Nzeri 1990 nibwo Antoine Kambanda yahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri na Nyir’icyubahiro Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ahitwa i Mbare muri Doyosezi ya Kabgayi.

Tariki ya 20/07/2013,Musenyeri Kambanda yagizwe Musenyeri ajya kuyobora Diyoseze ya Kibungo asimbuye Mgr Kizito Bahujimihigo

Kuwa 19 Ugushyingo 2018,Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yagize Antoine Kambanda musenyeri wa Diosezi ya Kigali asimbuye Msgr Thadee Ntihinyurwa wemerewe kujya mu kiruhuko cy’ izabukuru.

Icyo gihe,Mgr Kambana yari amaze imyaka itanu ayobora Diyoseze ya Kibungo, yagiyemo asimbura Msg Kizito Bahujimihigo nyuma yo kuva kuri iyo mirimo.

Kugira ngo umuntu abe cardinal biri mu bushake bwite bwa Papa kuko nta tora ribaho, bikorwa mu busesenguzi bwe, akitoranyiriza abamufasha. Ba Cardinal nibo batora ba Papa, bivuze ko buri cardinal aba ari umukandida.

Musenyeri Kambanda,umushumba wa Arkidiyoseze ya Kigali, yavutse ku itariki ya 10 /11/ 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 61 y’amavuko.

Amakuru aravuga ko tariki ya 28/11/2020 aribwo Musenyeri Kambanda na bagenzi be bazimikwa ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa