skol
fortebet

Papa yasomeye Misa y’iminota 10 ku rubaraza rw’ibitaro arwariyemo

Yanditswe: Sunday 11, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Papa Francis yashoboye guhura n’abantu bwa mbere kuva bamubaze kubera ingorane y’urura runini, haraciye indwi.
Agaragara nk’umuntu umeze neza, uyu mupapa w’imyaka 84 yasomeye misa yo kuri iki cyumweru ku rubaraza rw’ibitaro bya Gemelli i Roma.
Abantu babarirwa mu magana bakoraniye hanze y’ibi bitaro, bamwe bavuza induru ngo "Viva il Papa!" (bishatse gusobanura ngo "Papa, ramba").
Vaticani ivuga ko igikorwa cyo kuvura Papa indwara y’urura runini izwi nka "symptomatic diverticular stenosis" (...)

Sponsored Ad

Papa Francis yashoboye guhura n’abantu bwa mbere kuva bamubaze kubera ingorane y’urura runini, haraciye indwi.

Agaragara nk’umuntu umeze neza, uyu mupapa w’imyaka 84 yasomeye misa yo kuri iki cyumweru ku rubaraza rw’ibitaro bya Gemelli i Roma.

Abantu babarirwa mu magana bakoraniye hanze y’ibi bitaro, bamwe bavuza induru ngo "Viva il Papa!" (bishatse gusobanura ngo "Papa, ramba").

Vaticani ivuga ko igikorwa cyo kuvura Papa indwara y’urura runini izwi nka "symptomatic diverticular stenosis" cyagenze neza.

Papa yabwiye abari aho ati: "Ndanezerewe kub nshoboye gukomeza inshingano zanjye zo kuri iki cyumweru nubwo ndi aha ngaha".

"Numvise ko mwambaye hafi cyane kandi ko mwansengeye. Ndabashimiye n’umutima wanjye wose".

Ashimira abakozi bo muri ibyo bitaro, yavuze ko "yiboneye ko ubuvuzi bwiza bukenewe, kandi ko bose bakwiriye kububona, mu bindi bihugu nk’uko bimeze hano mu Butaliyani".

Yongerako ati: "Ntidutakaze aya mahirwe. Ni ngombwa ko tuyabungabunga".

Bamwe mu bana barwariye muri ibyo bitaro babonetse bari kumwe na Papa ku rubaraza. Ntibiramenyekana igihe azamara muri ibi bitaro mu gihe azaba arimo gukira.

Indwara ya Diverticular ni indwara itera ibibyimba mu rura runini, bishobora gutuma rwifunga, bigatuma umuntu yuzura inda akanababara mu nda.

Papa Francis, yavutse mu 1936 i Buenos Aires, yatakaje igice cyigihaha cy’iburyo afite imyaka 21.

Afite kandi ikibazo cyo mu matako kimutera ububabare buhera mu gice cyo hasi y’umugongo bukamanuka mu maguru.

Mu 2014, yagiye ahagarika ibikorwa bimwe na bimwe kubera ibibazo by’uburwayi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa