skol
fortebet

Pasiteri Fanny wasengeye igitsina cy’umugeni ngo kizakundwe n’umugabo we yavuze ku bashyize hanze ayo mashusho

Yanditswe: Tuesday 10, Nov 2020

Sponsored Ad

Pasiteri Fanny wagiye mu itorero “Born Again” nyuma yo kuva mu babikira,ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu aherutse kugaragara mu mu mashusho ari gusengera umukobwa witegura kurushinga aho yageze naho asengera igitsina cye ngo kizashimishe umugabo we,ntazigere agihararukwa.

Sponsored Ad

Pasiteri Fanny yasenze ati “Iki gitsina kizakundwe n’umugabo mu izina rya Yesu Kirisito, ntazagire umunsi n’umwe agiharurukwa, mu izina rya Yesu Kirisito wa Nazareti azahorane igikundiro imbere y’umugabo we kandi azahore atonnye imbere y’umugabo we."

Mu kiganiro Pastor Fanny yagiranye na Ukwezi TV dukesha iyi nkuru, yemeye ko ririya sengesho ari irye gusa ababazwa nuko urubyiruko rw’ubu rutakigira ibanga.

Yemeza ko ibyo yavuze nta kibi kirimo ariko akavuga ko ababishyize hanze bakosheje kuko ubusanzwe byari ibintu byabereye mu mwiherero.

Yagize ati “Iriya video ntabwo yanteye ikibazo kuko yafatiwe muri Bridal shower kandi iyo bayitegura uba ugiye kwigisha umukobwa uko yazaba umugore mwiza w’ejo hazaza.

Nkanjye nka pasiteri iyo mpuye n’abagabo banganiriza ku mabanga yo mu buriri ko bitameze neza.

Muri iyi minsi dufite urubyiruko rutagira ba nyirasenge n’ababyeyi babo.Iriya Bridal Shower yabereye muri Olphelinat,ntumirwa n’ubarera n’umukozi w’Imana ati uze kwigisha.Byabaye mu gihe gishize ntabwo ari muri iyi minsi.

Hariya hari mu cyumba cy’umukobwa nakwita mu ihaniro ry’umukobwa.Habanje inyigisho yari inakomeye kurusha ririya sengesho kuko isengesho ryose umubyeyi yifuriza umwana ibintu byiza.

Habaye inyigisho zimbitse ku mabanga yo mu buriri zatanzwe n’abakozi b’Imana batandukanye…Nyiri ugukwirakwiza iriya video yakasemo agahwanye n’irari rye.

Mu nyigisho zigishijwe zo guhana no guhugura,we yafashijwe na kariya kajambo.Buriya buri wese agira icyo akunda n’ikimunezeza.Nawe mwifurije amahoro n’imigisha kandi nawe akazabera mwiza umugabo we.

Turacyafite akazi kenshi muri iki gihe kuko niba ibintu byarabereye ahantu mu cyumba aho bahuguye umwana w’umukobwa kandi nawe yumva arahugutse ariko umukobwa mugenzi we agafata amabanga akayasuka hanze.Ese uyu mukobwa ushyira amabanga nkaya hanze,mu rugo rwe bizagenda gute?.Njye narasenze kandi nagombaga gusengera ingingo zose Imana yaremye.Nk’umubyeyi rero w’umudamu numva umugore wese ashinzwe gushimisha umugabo we.Akaba umugore mwiza ku mugabo we n’umugabo akaba mwiza ku mugore we.Nk’umukozi w’Imana sinifuza ko umugore ashaka ejo agasenya.

Ahubwo nabyare,aheke,akikire ndetse ashimishe umugabo we mu buriri n’ahandi hose amukenera kuko ibyishimo by’umugabo n’umugore we.

Ntabwo byigeze bimbangamira kuko si inyigisho natangaga ahubwo nasengaga kugira ngo imyuka mibi yigireyo habeho ireme ryayo.”

Pasiteri Fanny yavuze ko isengesho ryatuma igitsina cy’umugore gishimisha umugabo we nkuko yabisabye Imana aho yavuze ko hari abantu benshi bamuhamagara bavuga ko nyuma yo gusengerwa mu buriri byabaye byiza.

Yagize ati “Amasengesho ntacyo adahindura.Hari umugabo twasengeye avuga ko umugore we atamugerera ku ngingo mu buriri biba ngombwa ko yikinishije.Twaramusengeye nyuma atubwira ko ibintu byagenze neza.”

Ibitekerezo

  • Ntanikidasanzwe rwose wakoze
    Ahubwo wagize neza ku musengera ngo bizagende neza kuko iyo bitagenze neza hangirika byibshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa