skol

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuyobora ADEPR mu myaka 6 iri imbere

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 September 2021

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyoboye ADEPR mu nzibacyuho,kuri uyu wa 25/9/2021 yatowe n’ Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi mu gikorwa cyo gutora abagize Biro Nyobozi nshya ya ADEPR.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru, Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine, Uwizeyimana Béatrice yatorewe kuba Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho asimbuye Umuhoza Aurélie.

Uretse Uwizeyimana, abandi bari bari muri komite yashyizweho na RGB umwaka ushize.

Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

Mu zindi mpinduka zabaye nuko inyito Umuvugizi w’Itorero yasimbujwe Umushumba Mukuru.

Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

Itangazo rya ADEPR rishyiraho abayobozi bashya b’itorero ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ivugabutumwa n’Abanyamuhamagaro n’Ubuyobozi, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

Rikomeza riti “Igihe cyo kwimika ku mugararagaro Umushumba Mukuru n’Umushumba Mukuru Wungirije muzakimenyeshwa mu minsi iri mbere.’’

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma y’imyaka 2 Abahamya ba Yehova bagiye Gusubira guteranira Mu nsengero...

Abayoboke b’Umuryango w’Abahamya ba Yehova, bwa mbere mu myaka ibiri ishize...
15 April 2022 1

Abahanzi barimo Islael Mbonyi bifatanyije n’abarenga 100 bazerekeza Islael...

Islael Mbonyi yifatanyije n’abarenga 100 baturuka mu bihugu bitandukanye mu...
14 April 2022 0

Perezida Ndayishimiye yakiriye Karidinali Antoine Kambanda wasuye u...

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yakiriye Karidinali Antoine...
17 March 2022 1

Ubuyobozi bwa Islamu mu Rwanda bwakuye urujijo ku ihagarikwa rya Adhana mu...

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda,RMC, yamenyesheje abayislamu ko...
15 March 2022 0

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Isilamu barasaba ko gutora Adhana mu ijwi...

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam bo mu mujyi wa Kiigali bababajwe...
15 March 2022 0

Kigali: Abayisilamu batunguwe no kubuzwa gutora Adhana mu ndangururamajwi...

Mu Rukerera rwo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere abayisilamu bo hirya...
14 March 2022 0